《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会

页码: 183:177 close

external-link copy
53 : 8

ذَٰلِكَ بِأَنَّ ٱللَّهَ لَمۡ يَكُ مُغَيِّرٗا نِّعۡمَةً أَنۡعَمَهَا عَلَىٰ قَوۡمٍ حَتَّىٰ يُغَيِّرُواْ مَا بِأَنفُسِهِمۡ وَأَنَّ ٱللَّهَ سَمِيعٌ عَلِيمٞ

Ibyo ni ukubera ko Allah atakwambura abantu inema yabahundagajeho keretse bo ubwabo bahindutse (bakaba babi). Kandi mu by’ukuri Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje. info
التفاسير:

external-link copy
54 : 8

كَدَأۡبِ ءَالِ فِرۡعَوۡنَ وَٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡۚ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِ رَبِّهِمۡ فَأَهۡلَكۡنَٰهُم بِذُنُوبِهِمۡ وَأَغۡرَقۡنَآ ءَالَ فِرۡعَوۡنَۚ وَكُلّٞ كَانُواْ ظَٰلِمِينَ

Ibyo (bihano) ni kimwe nk’ibyabaye ku bantu ba Farawo, na ba bandi babayeho mbere yabo. Bahinyuye ibimenyetso bya Nyagasani wabo, nuko turaboreka kubera ibyaha byabo, tunaroha abantu ba Farawo, kandi bose bari abahemu. info
التفاسير:

external-link copy
55 : 8

إِنَّ شَرَّ ٱلدَّوَآبِّ عِندَ ٱللَّهِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ فَهُمۡ لَا يُؤۡمِنُونَ

Mu by’ukuri inyamaswa mbi kurusha izindi imbere ya Allah ni babandi bahakanye (mbere) bakaba batanemera (ubu). info
التفاسير:

external-link copy
56 : 8

ٱلَّذِينَ عَٰهَدتَّ مِنۡهُمۡ ثُمَّ يَنقُضُونَ عَهۡدَهُمۡ فِي كُلِّ مَرَّةٖ وَهُمۡ لَا يَتَّقُونَ

Ni ba bandi (Abayahudi) mwagiranye amasezerano, ariko buri gihe bakayarengaho, kandi ntibatinya (Allah). info
التفاسير:

external-link copy
57 : 8

فَإِمَّا تَثۡقَفَنَّهُمۡ فِي ٱلۡحَرۡبِ فَشَرِّدۡ بِهِم مَّنۡ خَلۡفَهُمۡ لَعَلَّهُمۡ يَذَّكَّرُونَ

Bityo nubatsinda ku rugamba, ujye ubahana wihanukiriye kugira ngo uhabure, ukange ababari inyuma, kugira ngo bibabere isomo. info
التفاسير:

external-link copy
58 : 8

وَإِمَّا تَخَافَنَّ مِن قَوۡمٍ خِيَانَةٗ فَٱنۢبِذۡ إِلَيۡهِمۡ عَلَىٰ سَوَآءٍۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ ٱلۡخَآئِنِينَ

Kandi nutinya (yewe Muhamadi) ubuhemu bw’abantu (mwagiranye amasezerano), ujye usesa amasezerano yabo mu mucyo (kugira ngo buri ruhande rumenye ko nta masezerano rugifitanye n’urundi). Mu by’ukuri Allah ntakunda abahemu. info
التفاسير:

external-link copy
59 : 8

وَلَا يَحۡسَبَنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ سَبَقُوٓاْۚ إِنَّهُمۡ لَا يُعۡجِزُونَ

Kandi rwose ba bandi bahakanye ntibibwire ko bacitse (ibihano). Mu by'ukuri, ntibazananira (Allah). info
التفاسير:

external-link copy
60 : 8

وَأَعِدُّواْ لَهُم مَّا ٱسۡتَطَعۡتُم مِّن قُوَّةٖ وَمِن رِّبَاطِ ٱلۡخَيۡلِ تُرۡهِبُونَ بِهِۦ عَدُوَّ ٱللَّهِ وَعَدُوَّكُمۡ وَءَاخَرِينَ مِن دُونِهِمۡ لَا تَعۡلَمُونَهُمُ ٱللَّهُ يَعۡلَمُهُمۡۚ وَمَا تُنفِقُواْ مِن شَيۡءٖ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ يُوَفَّ إِلَيۡكُمۡ وَأَنتُمۡ لَا تُظۡلَمُونَ

Kandi mubitegure n’imbaraga zanyu zose n’amafarasi yambariye intambara, kugira ngo bitere ubwoba abanzi ba Allah ndetse n’abanzi banyu n’abandi mutazi ariko bazwi na Allah. Kandi icyo mutanze cyose mu nzira ya Allah, mukigororerwa cyuzuye ndetse ntimuzahuguzwa. info
التفاسير:

external-link copy
61 : 8

۞ وَإِن جَنَحُواْ لِلسَّلۡمِ فَٱجۡنَحۡ لَهَا وَتَوَكَّلۡ عَلَى ٱللَّهِۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ

Ariko nibahitamo inzira y’amahoro, na we uzayigane kandi wiringire Allah. Mu by’ukuri ni We Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje. info
التفاسير: