《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会

external-link copy
85 : 7

وَإِلَىٰ مَدۡيَنَ أَخَاهُمۡ شُعَيۡبٗاۚ قَالَ يَٰقَوۡمِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ مَا لَكُم مِّنۡ إِلَٰهٍ غَيۡرُهُۥۖ قَدۡ جَآءَتۡكُم بَيِّنَةٞ مِّن رَّبِّكُمۡۖ فَأَوۡفُواْ ٱلۡكَيۡلَ وَٱلۡمِيزَانَ وَلَا تَبۡخَسُواْ ٱلنَّاسَ أَشۡيَآءَهُمۡ وَلَا تُفۡسِدُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ بَعۡدَ إِصۡلَٰحِهَاۚ ذَٰلِكُمۡ خَيۡرٞ لَّكُمۡ إِن كُنتُم مُّؤۡمِنِينَ

N’abantu b’i Madiyani,[1] twaboherereje umuvandimwe wabo Shuwayibu, arababwira ati “Yemwe bantu banjye! Nimusenge Allah kuko nta yindi mana mufite itari We (Allah). Mu by’ukuri mwagezweho n’ikimenyetso giturutse kwa Nyagasani wanyu (kigaragaza ukuri kw’ibyo mvuga). Bityo, nimwuzuze ibipimo n’iminzani, kandi ntimugahuguze abantu mugabanya ku byabo, ndetse ntimugakore ubwangizi ku isi nyuma y’uko itunganyijwe. Ibyo ni byo byiza kuri mwe, niba koko muri abemeramana.” info

[1] Madiyani ni izina ry’ahantu ryitiriwe ubwoko bwari butuye mu ishyamba ry’inzitane mu nzira z’ahitwa Hijazi ho mu gihugu cya Arabiya Sawudite.

التفاسير: