《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会

external-link copy
46 : 7

وَبَيۡنَهُمَا حِجَابٞۚ وَعَلَى ٱلۡأَعۡرَافِ رِجَالٞ يَعۡرِفُونَ كُلَّۢا بِسِيمَىٰهُمۡۚ وَنَادَوۡاْ أَصۡحَٰبَ ٱلۡجَنَّةِ أَن سَلَٰمٌ عَلَيۡكُمۡۚ لَمۡ يَدۡخُلُوهَا وَهُمۡ يَطۡمَعُونَ

Hagati yabo (abantu bo mu ijuru n’abo mu muriro) hazaba hari urusika, no kuri A’arafu[1] hazaba hari abantu (bahaheze kubera ko ibyiza n’ibibi byabo bizaba bingana), bazajya bamenya buri wese (uwo mu ijuru n’uwo mu muriro) kubera ibimenyetso bizaba bibaranga. Maze bahamagare abantu bo mu ijuru bababwira bati “Asalamu Alayikum (mugire amahoro!)” (Kugeza icyo gihe, abantu ba A‘arafu) bazaba batararyinjiramo kandi babyifuza. info

[1] A’arafu ni ahantu hirengeye hagati y’Ijuru n’umuriro Allah yageneye abo ibikorwa byabo byiza bizaba bingana n’ibibi bakoze. Abazaba bari aho bazaba bareba mu ijuru no mu muriro. Ariko nyuma yaho, Allah azabagirira impuhwe abinjize mu ijuru.

التفاسير: