《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会

页码:close

external-link copy
37 : 5

يُرِيدُونَ أَن يَخۡرُجُواْ مِنَ ٱلنَّارِ وَمَا هُم بِخَٰرِجِينَ مِنۡهَاۖ وَلَهُمۡ عَذَابٞ مُّقِيمٞ

Bazifuza kuva mu muriro ariko ntibazigera bawuvamo, kandi bazanahanishwa ibihano bihoraho. info
التفاسير:

external-link copy
38 : 5

وَٱلسَّارِقُ وَٱلسَّارِقَةُ فَٱقۡطَعُوٓاْ أَيۡدِيَهُمَا جَزَآءَۢ بِمَا كَسَبَا نَكَٰلٗا مِّنَ ٱللَّهِۗ وَٱللَّهُ عَزِيزٌ حَكِيمٞ

Umujura w’umugabo n’umujura w’umugore mujye mubaca amaboko (ibiganza) bibe igihano cy’ibyo bakoze, igihano ntangarugero giturutse kwa Allah. Kandi Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye. info
التفاسير:

external-link copy
39 : 5

فَمَن تَابَ مِنۢ بَعۡدِ ظُلۡمِهِۦ وَأَصۡلَحَ فَإِنَّ ٱللَّهَ يَتُوبُ عَلَيۡهِۚ إِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمٌ

Ariko uwicuza nyuma yo gukora icyaha ndetse akanakora ibikorwa byiza, rwose Allah aramubabarira. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe. info
التفاسير:

external-link copy
40 : 5

أَلَمۡ تَعۡلَمۡ أَنَّ ٱللَّهَ لَهُۥ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ يُعَذِّبُ مَن يَشَآءُ وَيَغۡفِرُ لِمَن يَشَآءُۗ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ

Ese ntuzi ko Allah afite ubwami bw’ibirere n’ubw’isi? Ahana uwo ashaka akanababarira uwo ashaka. Kandi Allah ni Ushobora byose. info
التفاسير:

external-link copy
41 : 5

۞ يَٰٓأَيُّهَا ٱلرَّسُولُ لَا يَحۡزُنكَ ٱلَّذِينَ يُسَٰرِعُونَ فِي ٱلۡكُفۡرِ مِنَ ٱلَّذِينَ قَالُوٓاْ ءَامَنَّا بِأَفۡوَٰهِهِمۡ وَلَمۡ تُؤۡمِن قُلُوبُهُمۡۛ وَمِنَ ٱلَّذِينَ هَادُواْۛ سَمَّٰعُونَ لِلۡكَذِبِ سَمَّٰعُونَ لِقَوۡمٍ ءَاخَرِينَ لَمۡ يَأۡتُوكَۖ يُحَرِّفُونَ ٱلۡكَلِمَ مِنۢ بَعۡدِ مَوَاضِعِهِۦۖ يَقُولُونَ إِنۡ أُوتِيتُمۡ هَٰذَا فَخُذُوهُ وَإِن لَّمۡ تُؤۡتَوۡهُ فَٱحۡذَرُواْۚ وَمَن يُرِدِ ٱللَّهُ فِتۡنَتَهُۥ فَلَن تَمۡلِكَ لَهُۥ مِنَ ٱللَّهِ شَيۡـًٔاۚ أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ لَمۡ يُرِدِ ٱللَّهُ أَن يُطَهِّرَ قُلُوبَهُمۡۚ لَهُمۡ فِي ٱلدُّنۡيَا خِزۡيٞۖ وَلَهُمۡ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ عَذَابٌ عَظِيمٞ

Yewe ntumwa (Muhamadi)! Ntugaterwe agahinda n’abahatanira kujya mu buhakanyi muri ba bandi bavuze bati “Twaremeye” babivugishije iminwa yabo ariko bitavuye ku mitima yabo. No mu Bayahudi hari abumviriza ibyo uvuga bagamije kujya kuvuga ibinyoma, bumviriza cyane ibyo uvuga bagamije kumvira abo mutari kumwe (batigeze bakugana). Bahindura amagambo (yo muri Tawurati) bayakura mu myanya yayo bavuga bati “Nimuhabwa (ibihuye) n’ibi (tubabwira), muzabyakire; ariko nimutabihabwa muzabe menge.” Uwo Allah ashaka kugerageza nta cyo wamumarira imbere ya Allah. Abo ni ba bandi Allah adashaka kweza imitima yabo (ngo bave mu buyobe); bazagira igisebo ku isi kandi no ku munsi w’imperuka bazahanishwa ibihano bihambaye. info
التفاسير: