《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会

页码:close

external-link copy
52 : 42

وَكَذَٰلِكَ أَوۡحَيۡنَآ إِلَيۡكَ رُوحٗا مِّنۡ أَمۡرِنَاۚ مَا كُنتَ تَدۡرِي مَا ٱلۡكِتَٰبُ وَلَا ٱلۡإِيمَٰنُ وَلَٰكِن جَعَلۡنَٰهُ نُورٗا نَّهۡدِي بِهِۦ مَن نَّشَآءُ مِنۡ عِبَادِنَاۚ وَإِنَّكَ لَتَهۡدِيٓ إِلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ

(Nk’uko twahishuriye Intumwa zakubanjirije, yewe Muhamadi) ni na ko twaguhishuriye Qur’an ku bw’itegeko ryacu. Mbere yo guhishurirwa ntabwo wari uzi igitabo (Qur’an), ndetse nta n’ubwo wari usobanukiwe ukwemera. Ariko (Qur’an) twayigize urumuri tuyoboresha abo dushaka mu bagaragu bacu. Mu by’ukuri wowe uyobora (abantu) inzira igororotse; info
التفاسير:

external-link copy
53 : 42

صِرَٰطِ ٱللَّهِ ٱلَّذِي لَهُۥ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۗ أَلَآ إِلَى ٱللَّهِ تَصِيرُ ٱلۡأُمُورُ

Inzira ya Allah, We mugenga w’ibiri mu birere n’ibiri ku isi. Mumenye ko kwa Allah ari ho ibintu byose bizasubira. info
التفاسير: