《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会

external-link copy
102 : 4

وَإِذَا كُنتَ فِيهِمۡ فَأَقَمۡتَ لَهُمُ ٱلصَّلَوٰةَ فَلۡتَقُمۡ طَآئِفَةٞ مِّنۡهُم مَّعَكَ وَلۡيَأۡخُذُوٓاْ أَسۡلِحَتَهُمۡۖ فَإِذَا سَجَدُواْ فَلۡيَكُونُواْ مِن وَرَآئِكُمۡ وَلۡتَأۡتِ طَآئِفَةٌ أُخۡرَىٰ لَمۡ يُصَلُّواْ فَلۡيُصَلُّواْ مَعَكَ وَلۡيَأۡخُذُواْ حِذۡرَهُمۡ وَأَسۡلِحَتَهُمۡۗ وَدَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَوۡ تَغۡفُلُونَ عَنۡ أَسۡلِحَتِكُمۡ وَأَمۡتِعَتِكُمۡ فَيَمِيلُونَ عَلَيۡكُم مَّيۡلَةٗ وَٰحِدَةٗۚ وَلَا جُنَاحَ عَلَيۡكُمۡ إِن كَانَ بِكُمۡ أَذٗى مِّن مَّطَرٍ أَوۡ كُنتُم مَّرۡضَىٰٓ أَن تَضَعُوٓاْ أَسۡلِحَتَكُمۡۖ وَخُذُواْ حِذۡرَكُمۡۗ إِنَّ ٱللَّهَ أَعَدَّ لِلۡكَٰفِرِينَ عَذَابٗا مُّهِينٗا

N’igihe (yewe Muhamadi) uzaba uri kumwe na bo (ku rugamba), ukabayobora mu iswala, icyo gihe itsinda rimwe muri bo rijye rihagararana na we mu iswala rinagumane intwaro zaryo. Nirimara kubama, rijye rijya inyuma yanyu mu birindiro, nuko haze irindi tsinda ritarasali naryo risali hamwe nawe, kandi ribe menge rinagumane intwaro zaryo.[1] Abahakanye bifuza ko mwarangara mukibagirwa intwaro zanyu n’imitwaro yanyu bakabagwa gitumo. Ariko nta kosa kuri mwe gushyira intwaro hasi igihe mufite imbogamizi z’imvura cyangwa murwaye, gusa mukaba menge. Mu by’ukuri, Allah yateguriye abahakanyi ibihano bisuzuguza. info

[1] Uyu murongo ugaragaza uburyo bwihariye bwo gukora iswala mu gihe cy’urugamba.

التفاسير: