《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会

页码:close

external-link copy
53 : 29

وَيَسۡتَعۡجِلُونَكَ بِٱلۡعَذَابِ وَلَوۡلَآ أَجَلٞ مُّسَمّٗى لَّجَآءَهُمُ ٱلۡعَذَابُۚ وَلَيَأۡتِيَنَّهُم بَغۡتَةٗ وَهُمۡ لَا يَشۡعُرُونَ

Banagusaba kwihutisha ibihano, nyamara iyo bitaza kuba igihe cyagenwe (cyo kubahana), ibihano byari kubageraho. Kandi rwose bizabageraho bibatunguye, batabizi. info
التفاسير:

external-link copy
54 : 29

يَسۡتَعۡجِلُونَكَ بِٱلۡعَذَابِ وَإِنَّ جَهَنَّمَ لَمُحِيطَةُۢ بِٱلۡكَٰفِرِينَ

Bagusaba kwihutisha ibihano. Kandi mu by’ukuri umuriro wa Jahanamu uzagota abahakanyi. info
التفاسير:

external-link copy
55 : 29

يَوۡمَ يَغۡشَىٰهُمُ ٱلۡعَذَابُ مِن فَوۡقِهِمۡ وَمِن تَحۡتِ أَرۡجُلِهِمۡ وَيَقُولُ ذُوقُواْ مَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ

(Wibuke) umunsi (abahakanyi) bazatwikirwa n’ibihano bibaturutse hejuru no munsi y’ibirenge byabo, maze (Allah) akababwira ati “Nimwumve ingaruka z’ibyo mwajyaga mukora.” info
التفاسير:

external-link copy
56 : 29

يَٰعِبَادِيَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِنَّ أَرۡضِي وَٰسِعَةٞ فَإِيَّٰيَ فَٱعۡبُدُونِ

Yemwe bagaragu banjye bemeye! (Niba mubuzwa kugaragira Allah, muzimuke kuko) mu by’ukuri isi yanjye ni ngari. Bityo, mube ari Njye musenga Njyenyine. info
التفاسير:

external-link copy
57 : 29

كُلُّ نَفۡسٖ ذَآئِقَةُ ٱلۡمَوۡتِۖ ثُمَّ إِلَيۡنَا تُرۡجَعُونَ

Buri roho izasogongera ku rupfu. Hanyuma iwacu ni ho muzasubizwa. info
التفاسير:

external-link copy
58 : 29

وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ لَنُبَوِّئَنَّهُم مِّنَ ٱلۡجَنَّةِ غُرَفٗا تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَاۚ نِعۡمَ أَجۡرُ ٱلۡعَٰمِلِينَ

Na ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, rwose tuzabatuza mu magorofa yo mu Ijuru ritembamo imigezi; bazabamo ubuziraherezo. Ibyo ni ibihembo byiza by’abakora neza, info
التفاسير:

external-link copy
59 : 29

ٱلَّذِينَ صَبَرُواْ وَعَلَىٰ رَبِّهِمۡ يَتَوَكَّلُونَ

Ba bandi bihanganye bakaniringira Nyagasani wabo. info
التفاسير:

external-link copy
60 : 29

وَكَأَيِّن مِّن دَآبَّةٖ لَّا تَحۡمِلُ رِزۡقَهَا ٱللَّهُ يَرۡزُقُهَا وَإِيَّاكُمۡۚ وَهُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ

Ni bingahe mu biremwa bigenda ku isi bidashobora kwishakira amafunguro; Allah akaba ari We ubiha amafunguro ndetse namwe akayabaha? Kandi We ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje. info
التفاسير:

external-link copy
61 : 29

وَلَئِن سَأَلۡتَهُم مَّنۡ خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ وَسَخَّرَ ٱلشَّمۡسَ وَٱلۡقَمَرَ لَيَقُولُنَّ ٱللَّهُۖ فَأَنَّىٰ يُؤۡفَكُونَ

N’iyo ubabajije uti “Ni nde waremye ibirere n’isi akanacisha bugufi izuba n’ukwezi?” Rwose baravuga bati “Ni Allah.” None se ni gute bahinduka (bakareka ukuri bagakurikira ikinyoma?)” info
التفاسير:

external-link copy
62 : 29

ٱللَّهُ يَبۡسُطُ ٱلرِّزۡقَ لِمَن يَشَآءُ مِنۡ عِبَادِهِۦ وَيَقۡدِرُ لَهُۥٓۚ إِنَّ ٱللَّهَ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٞ

Allah yongerera amafunguro uwo ashaka mu bagaragu be akanayagabanya ku wo ashaka. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose. info
التفاسير:

external-link copy
63 : 29

وَلَئِن سَأَلۡتَهُم مَّن نَّزَّلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ فَأَحۡيَا بِهِ ٱلۡأَرۡضَ مِنۢ بَعۡدِ مَوۡتِهَا لَيَقُولُنَّ ٱللَّهُۚ قُلِ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِۚ بَلۡ أَكۡثَرُهُمۡ لَا يَعۡقِلُونَ

N’iyo ubabajije uti “Ni nde umanura amazi mu kirere akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara)?” Rwose baravuga bati “Ni Allah.” Vuga uti “Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah. Nyamara abenshi muri bo nta bwenge bagira.” info
التفاسير: