《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会

external-link copy
17 : 18

۞ وَتَرَى ٱلشَّمۡسَ إِذَا طَلَعَت تَّزَٰوَرُ عَن كَهۡفِهِمۡ ذَاتَ ٱلۡيَمِينِ وَإِذَا غَرَبَت تَّقۡرِضُهُمۡ ذَاتَ ٱلشِّمَالِ وَهُمۡ فِي فَجۡوَةٖ مِّنۡهُۚ ذَٰلِكَ مِنۡ ءَايَٰتِ ٱللَّهِۗ مَن يَهۡدِ ٱللَّهُ فَهُوَ ٱلۡمُهۡتَدِۖ وَمَن يُضۡلِلۡ فَلَن تَجِدَ لَهُۥ وَلِيّٗا مُّرۡشِدٗا

Kandi iyo izuba ryarasaga wabonaga ribogamira iburyo bw’ubuvumo bwabo, ryaba rirenga rikabajya kure ahagana ibumoso (kugira ngo ritabatwika); kandi bari ahisanzuye muri ubwo buvumo. Ibyo ni bimwe mu bitangaza bya Allah. Kandi uwo Allah yashoboje kuyoboka ni we wayobotse nyabyo, ariko uwo yarekeye mu buyobe ntuzamubonera umurinzi umuyobora. info
التفاسير: