Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda

external-link copy
142 : 7

۞ وَوَٰعَدۡنَا مُوسَىٰ ثَلَٰثِينَ لَيۡلَةٗ وَأَتۡمَمۡنَٰهَا بِعَشۡرٖ فَتَمَّ مِيقَٰتُ رَبِّهِۦٓ أَرۡبَعِينَ لَيۡلَةٗۚ وَقَالَ مُوسَىٰ لِأَخِيهِ هَٰرُونَ ٱخۡلُفۡنِي فِي قَوۡمِي وَأَصۡلِحۡ وَلَا تَتَّبِعۡ سَبِيلَ ٱلۡمُفۡسِدِينَ

Nuko dusezeranya Musa amajoro mirongo itatu (yo kwiherera asenga no kumuhishurira Tawurati) tuyongeraho andi icumi, maze isezerano rya Nyagasani we ryuzura mu majoro mirongo ine. Musa abwira umuvandimwe we Haruna ati “Nsigarira ku bantu banjye, unakore ibitunganye (ubakangurira kubaha Imana no kuyisenga yonyine) kandi ntuzakurikire inzira y’abangizi.” info
التفاسير: