Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda

Almulku

external-link copy
1 : 67

تَبَٰرَكَ ٱلَّذِي بِيَدِهِ ٱلۡمُلۡكُ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٌ

Ubutagatifu ni ubwa (Allah), ufite ubwami (bwose) mu kuboko kwe, kandi ni Ushobora byose. info
التفاسير:

external-link copy
2 : 67

ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلۡمَوۡتَ وَٱلۡحَيَوٰةَ لِيَبۡلُوَكُمۡ أَيُّكُمۡ أَحۡسَنُ عَمَلٗاۚ وَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡغَفُورُ

Ni We waremye urupfu n’ubuzima kugira ngo abagerageze hanyuma amenye ukora ibikorwa byiza kurusha abandi muri mwe, kandi ni Umunyacyubahiro uhebuje, Ubabarira ibyaha. info
التفاسير:

external-link copy
3 : 67

ٱلَّذِي خَلَقَ سَبۡعَ سَمَٰوَٰتٖ طِبَاقٗاۖ مَّا تَرَىٰ فِي خَلۡقِ ٱلرَّحۡمَٰنِ مِن تَفَٰوُتٖۖ فَٱرۡجِعِ ٱلۡبَصَرَ هَلۡ تَرَىٰ مِن فُطُورٖ

Ni We waremye ibirere birindwi bigerekeranye. Ntushobora kubona ibidatunganye mu byo (Allah) Nyirimpuhwe yaremye. Ngaho ongera wubure amaso (urebe); ese hari inenge ubona? info
التفاسير:

external-link copy
4 : 67

ثُمَّ ٱرۡجِعِ ٱلۡبَصَرَ كَرَّتَيۡنِ يَنقَلِبۡ إِلَيۡكَ ٱلۡبَصَرُ خَاسِئٗا وَهُوَ حَسِيرٞ

Hanyuma wongere wubure amaso ubugira kabiri, amaso aragaruka yamwaye kandi yacitse intege (kuko nta nenge yabonye). info
التفاسير:

external-link copy
5 : 67

وَلَقَدۡ زَيَّنَّا ٱلسَّمَآءَ ٱلدُّنۡيَا بِمَصَٰبِيحَ وَجَعَلۡنَٰهَا رُجُومٗا لِّلشَّيَٰطِينِۖ وَأَعۡتَدۡنَا لَهُمۡ عَذَابَ ٱلسَّعِيرِ

Rwose ikirere cyegereye isi twagitakishije amatara (inyenyeri), tunayagira ibishashi byo gutera za shitani (amajini yigometse), kandi twanaziteguriye igihano cy’umuriro ugurumana. info
التفاسير:

external-link copy
6 : 67

وَلِلَّذِينَ كَفَرُواْ بِرَبِّهِمۡ عَذَابُ جَهَنَّمَۖ وَبِئۡسَ ٱلۡمَصِيرُ

Abahakanye Nyagasani wabo bazahanishwa ibihano by’umuriro wa Jahanamu, kandi iryo ni ryo garukiro ribi, info
التفاسير:

external-link copy
7 : 67

إِذَآ أُلۡقُواْ فِيهَا سَمِعُواْ لَهَا شَهِيقٗا وَهِيَ تَفُورُ

Ubwo bazaba bajugunywemo (mu muriro wa Jahanamu), bazumva utogota kandi ubira, info
التفاسير:

external-link copy
8 : 67

تَكَادُ تَمَيَّزُ مِنَ ٱلۡغَيۡظِۖ كُلَّمَآ أُلۡقِيَ فِيهَا فَوۡجٞ سَأَلَهُمۡ خَزَنَتُهَآ أَلَمۡ يَأۡتِكُمۡ نَذِيرٞ

(Uwo muriro) uzaba wenda gusandara kubera umujinya (ufitiye abanyabyaha)! Buri uko agatsiko kazajya kawujugunywamo, abarinzi bawo bazajya bakabaza bati “Ese nta muburizi wabagezeho?” info
التفاسير:

external-link copy
9 : 67

قَالُواْ بَلَىٰ قَدۡ جَآءَنَا نَذِيرٞ فَكَذَّبۡنَا وَقُلۡنَا مَا نَزَّلَ ٱللَّهُ مِن شَيۡءٍ إِنۡ أَنتُمۡ إِلَّا فِي ضَلَٰلٖ كَبِيرٖ

Bazavuga bati “Yego! Rwose umuburizi yatugezeho ariko twaramuhinyuye, turanavuga tuti “Allah nta kintu yigeze ahishura, tuti ahubwo mwe muri mu buyobe buhambaye.” info
التفاسير:

external-link copy
10 : 67

وَقَالُواْ لَوۡ كُنَّا نَسۡمَعُ أَوۡ نَعۡقِلُ مَا كُنَّا فِيٓ أَصۡحَٰبِ ٱلسَّعِيرِ

Bazanavuga bati “Iyo tuza kumva cyangwa tukanatekereza, ntitwari kuba mu bo mu muriro ugurumana.” info
التفاسير:

external-link copy
11 : 67

فَٱعۡتَرَفُواْ بِذَنۢبِهِمۡ فَسُحۡقٗا لِّأَصۡحَٰبِ ٱلسَّعِيرِ

Baziyemerera ibyaha byabo (ariko nta cyo bizabamarira). Bityo, ukorama nikube ku bantu bo mu muriro ugurumana! info
التفاسير:

external-link copy
12 : 67

إِنَّ ٱلَّذِينَ يَخۡشَوۡنَ رَبَّهُم بِٱلۡغَيۡبِ لَهُم مَّغۡفِرَةٞ وَأَجۡرٞ كَبِيرٞ

Mu by’ukuri abatinya Nyagasani wabo batamubona, bazababarirwa ibyaha ndetse banahabwe ibihembo bihebuje. info
التفاسير: