Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda

external-link copy
70 : 6

وَذَرِ ٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُواْ دِينَهُمۡ لَعِبٗا وَلَهۡوٗا وَغَرَّتۡهُمُ ٱلۡحَيَوٰةُ ٱلدُّنۡيَاۚ وَذَكِّرۡ بِهِۦٓ أَن تُبۡسَلَ نَفۡسُۢ بِمَا كَسَبَتۡ لَيۡسَ لَهَا مِن دُونِ ٱللَّهِ وَلِيّٞ وَلَا شَفِيعٞ وَإِن تَعۡدِلۡ كُلَّ عَدۡلٖ لَّا يُؤۡخَذۡ مِنۡهَآۗ أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ أُبۡسِلُواْ بِمَا كَسَبُواْۖ لَهُمۡ شَرَابٞ مِّنۡ حَمِيمٖ وَعَذَابٌ أَلِيمُۢ بِمَا كَانُواْ يَكۡفُرُونَ

Unareke ba bandi bagize idini ryabo umukino n’ikidafite umumaro, bakanashukwa n’ubuzima bw’isi. Kandi ubibutse uyifashishije (Qur’an) kugira ngo hatazagira roho (muri roho zabo) yorekwa kubera ibyo yakoze. Nta wundi murinzi utari Allah cyangwa uwayivuganira. N’ubwo yatanga incungu iyo ari yo yose ntiyakwakirwa. Abo ni bo boretswe kubera ibyo bakoze. Bazahabwa ikinyobwa (cy’amazi) yatuye n’ibihano bibabaza kubera ibyo bahakanaga. info
التفاسير: