Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda

external-link copy
75 : 5

مَّا ٱلۡمَسِيحُ ٱبۡنُ مَرۡيَمَ إِلَّا رَسُولٞ قَدۡ خَلَتۡ مِن قَبۡلِهِ ٱلرُّسُلُ وَأُمُّهُۥ صِدِّيقَةٞۖ كَانَا يَأۡكُلَانِ ٱلطَّعَامَۗ ٱنظُرۡ كَيۡفَ نُبَيِّنُ لَهُمُ ٱلۡأٓيَٰتِ ثُمَّ ٱنظُرۡ أَنَّىٰ يُؤۡفَكُونَ

Mesiya (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya), nta kindi yari cyo uretse ko yari Intumwa (ya Allah), kandi na mbere ye habayeho izindi ntumwa zahise. Ndetse na Nyina (Mariyamu) yari umwizera bihebuje (kuko yizeraga amagambo ya Allah). Bombi bararyaga (ibyo kurya nk’abandi bantu basanzwe, mu gihe Allah atajya arya). Reba uko tubasobanurira ibimenyetso, hanyuma unarebe uko (abantu) birengagiza (ukuri). info
التفاسير: