Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda

external-link copy
33 : 5

إِنَّمَا جَزَٰٓؤُاْ ٱلَّذِينَ يُحَارِبُونَ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ وَيَسۡعَوۡنَ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَسَادًا أَن يُقَتَّلُوٓاْ أَوۡ يُصَلَّبُوٓاْ أَوۡ تُقَطَّعَ أَيۡدِيهِمۡ وَأَرۡجُلُهُم مِّنۡ خِلَٰفٍ أَوۡ يُنفَوۡاْ مِنَ ٱلۡأَرۡضِۚ ذَٰلِكَ لَهُمۡ خِزۡيٞ فِي ٱلدُّنۡيَاۖ وَلَهُمۡ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ عَذَابٌ عَظِيمٌ

Mu by’ukuri igihano cy’abarwanya Allah n’Intumwa ye bakanaharanira gukora ubwononnyi ku isi; ni uko bicwa cyangwa bakabambwa, cyangwa bagacibwa amaboko n’amaguru imbusane cyangwa bakirukanwa mu gihugu.[1] Ibyo (bihano) ni igisebo kuri bo ku isi kandi ku munsi w’imperuka bazahanishwa ibihano bihambaye. info

[1] [78]Abarwanya Allah n’Intumwa ye bagamijwe muri uyu murongo ni ibisambo bitegera abantu mu mayira cyangwa bitera abantu, bigamije kubatera ubwoba, kubambura ibyabo, kubyangiza ndetse bikaba byanabica.

التفاسير: