Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda

Al Fur’qan

external-link copy
1 : 25

تَبَارَكَ ٱلَّذِي نَزَّلَ ٱلۡفُرۡقَانَ عَلَىٰ عَبۡدِهِۦ لِيَكُونَ لِلۡعَٰلَمِينَ نَذِيرًا

Ubutagatifu ni ubw’uwamanuriye umugaragu we (Muhamadi) igitabo cya Fur’qan (gitandukanya ukuri n’ikinyoma, ari cyo Qur’an), kugira ngo abe umuburizi w’ibiremwa byose. info
التفاسير:

external-link copy
2 : 25

ٱلَّذِي لَهُۥ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَلَمۡ يَتَّخِذۡ وَلَدٗا وَلَمۡ يَكُن لَّهُۥ شَرِيكٞ فِي ٱلۡمُلۡكِ وَخَلَقَ كُلَّ شَيۡءٖ فَقَدَّرَهُۥ تَقۡدِيرٗا

We Nyirubwami bw’ibirere n’isi, utarigeze agira umwana ndetse ntanagire n’umufasha mu bwami (bwe). Yanaremye buri kintu cyose kandi agiha ikigero kigikwiriye. info
التفاسير: