Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda

external-link copy
32 : 24

وَأَنكِحُواْ ٱلۡأَيَٰمَىٰ مِنكُمۡ وَٱلصَّٰلِحِينَ مِنۡ عِبَادِكُمۡ وَإِمَآئِكُمۡۚ إِن يَكُونُواْ فُقَرَآءَ يُغۡنِهِمُ ٱللَّهُ مِن فَضۡلِهِۦۗ وَٱللَّهُ وَٰسِعٌ عَلِيمٞ

Kandi mujye mushyingira ingaragu muri mwe, (munashyingire) abagaragu n’abaja banyu barangwa n’imico myiza. Nibaba ari abakene, Allah azabakungahaza ku bw’ingabire ze. Kandi Allah ni Nyiringabire zagutse, Umumenyi uhebuje. info
التفاسير: