Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda

external-link copy
10 : 20

إِذۡ رَءَا نَارٗا فَقَالَ لِأَهۡلِهِ ٱمۡكُثُوٓاْ إِنِّيٓ ءَانَسۡتُ نَارٗا لَّعَلِّيٓ ءَاتِيكُم مِّنۡهَا بِقَبَسٍ أَوۡ أَجِدُ عَلَى ٱلنَّارِ هُدٗى

Ubwo yabonaga umuriro nuko akabwira ab’iwe ati “Mugume aha! Mu by’ukuri ndabutswe umuriro, hari ubwo nabazaniraho igishirira, cyangwa kuri uwo muriro nkahasanga uwatuyobora (inzira).”[1] info

[1] Ubwo Musa yari amaze kurangiza igihe yasezeranye na Sebukwe cyo kumuragirira ihene, yagarutse mu Misiri ava i Madiyani, ari kumwe n’umugore we. Kubera ko yari amaze igihe gisaga imyaka icumi atahagera, yaje kuyobera mu butayu mu ijoro ry’umwijima n’ubukonje, ari bwo yarabukwaga umuriro.

التفاسير: