Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda

external-link copy
265 : 2

وَمَثَلُ ٱلَّذِينَ يُنفِقُونَ أَمۡوَٰلَهُمُ ٱبۡتِغَآءَ مَرۡضَاتِ ٱللَّهِ وَتَثۡبِيتٗا مِّنۡ أَنفُسِهِمۡ كَمَثَلِ جَنَّةِۭ بِرَبۡوَةٍ أَصَابَهَا وَابِلٞ فَـَٔاتَتۡ أُكُلَهَا ضِعۡفَيۡنِ فَإِن لَّمۡ يُصِبۡهَا وَابِلٞ فَطَلّٞۗ وَٱللَّهُ بِمَا تَعۡمَلُونَ بَصِيرٌ

N’urugero rw’abatanga imitungo yabo bagamije kwishimirwa na Allah, kandi banizera byimazeyo mu mitima yabo (kuzagororerwa), ni nk’umurima uri ahegutse hanyuma wagwamo imvura nyinshi, ukera umusaruro wikubye kabiri. N’iyo imvura nyinshi itawuguyemo, ibijojoba birawuhagije. Rwose Allah abona neza ibyo mukora. info
التفاسير: