Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda

external-link copy
4 : 13

وَفِي ٱلۡأَرۡضِ قِطَعٞ مُّتَجَٰوِرَٰتٞ وَجَنَّٰتٞ مِّنۡ أَعۡنَٰبٖ وَزَرۡعٞ وَنَخِيلٞ صِنۡوَانٞ وَغَيۡرُ صِنۡوَانٖ يُسۡقَىٰ بِمَآءٖ وَٰحِدٖ وَنُفَضِّلُ بَعۡضَهَا عَلَىٰ بَعۡضٖ فِي ٱلۡأُكُلِۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يَعۡقِلُونَ

No mu butaka hari uduce twegeranye (uturumba n’uturumbuka), imirima y’imizabibu, imirima y’ibimera bitandukanye, imitende icucitse ku gitsinsi ndetse n’itatanye, byuhirwa n’amazi amwe; nyamara bimwe tukabirutisha ibindi mu buryohe. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu bafite ubwenge. info
التفاسير: