அல்குர்ஆன் மொழிபெயர்ப்பு - கின்யருவாண்டா மொழிபெயர்ப்பு - ருவாண்டா முஸ்லிம்கள் சங்கம்

பக்க எண்:close

external-link copy
13 : 36

وَٱضۡرِبۡ لَهُم مَّثَلًا أَصۡحَٰبَ ٱلۡقَرۡيَةِ إِذۡ جَآءَهَا ٱلۡمُرۡسَلُونَ

Unabahe urugero rw’abantu bo mu mudugudu (wa Antakiya)[1] ubwo Intumwa zabageragaho. info

[1] Antakiya kuri ubu ni mu gihugu cya Turukiya.

التفاسير:

external-link copy
14 : 36

إِذۡ أَرۡسَلۡنَآ إِلَيۡهِمُ ٱثۡنَيۡنِ فَكَذَّبُوهُمَا فَعَزَّزۡنَا بِثَالِثٖ فَقَالُوٓاْ إِنَّآ إِلَيۡكُم مُّرۡسَلُونَ

Ubwo twabohererezaga Intumwa ebyiri bakazihinyura; maze tukazishyigikiza iya gatatu, nuko zikavuga ziti “Mu by’ukuri twoherejwe kuri mwe.” info
التفاسير:

external-link copy
15 : 36

قَالُواْ مَآ أَنتُمۡ إِلَّا بَشَرٞ مِّثۡلُنَا وَمَآ أَنزَلَ ٱلرَّحۡمَٰنُ مِن شَيۡءٍ إِنۡ أَنتُمۡ إِلَّا تَكۡذِبُونَ

(Abatuye uwo mudugudu) baravuga bati “Mwe nta cyo muri cyo usibye kuba muri abantu nkatwe, ndetse nta na kimwe Nyirimpuhwe yahishuye. Ahubwo mwe muri abanyabinyoma.” info
التفاسير:

external-link copy
16 : 36

قَالُواْ رَبُّنَا يَعۡلَمُ إِنَّآ إِلَيۡكُمۡ لَمُرۡسَلُونَ

(Intumwa) ziravuga ziti “Nyagasani wacu azi ko rwose twaboherejweho.” info
التفاسير:

external-link copy
17 : 36

وَمَا عَلَيۡنَآ إِلَّا ٱلۡبَلَٰغُ ٱلۡمُبِينُ

Kandi nta kindi dushinzwe kitari ugusohoza ubutumwa busobanutse. info
التفاسير:

external-link copy
18 : 36

قَالُوٓاْ إِنَّا تَطَيَّرۡنَا بِكُمۡۖ لَئِن لَّمۡ تَنتَهُواْ لَنَرۡجُمَنَّكُمۡ وَلَيَمَسَّنَّكُم مِّنَّا عَذَابٌ أَلِيمٞ

(Abatuye uwo mudugudu) baravuga bati “Mu by’ukuri mwaradushingiriye (tubura imvura); nimutarekera aho, rwose turabatera amabuye, kandi ibihano bibabaza biduturutseho bizabageraho.” info
التفاسير:

external-link copy
19 : 36

قَالُواْ طَٰٓئِرُكُم مَّعَكُمۡ أَئِن ذُكِّرۡتُمۚ بَلۡ أَنتُمۡ قَوۡمٞ مُّسۡرِفُونَ

(Intumwa) ziravuga ziti “Ni mwe mwishingiriye! Ese iyo mwibukijwe (muvuga ko ari ukubashingirira)? Ahubwo muri abantu barengera (mu gukora ibyaha).” info
التفاسير:

external-link copy
20 : 36

وَجَآءَ مِنۡ أَقۡصَا ٱلۡمَدِينَةِ رَجُلٞ يَسۡعَىٰ قَالَ يَٰقَوۡمِ ٱتَّبِعُواْ ٱلۡمُرۡسَلِينَ

Nuko haza umugabo (Habibu Najar)[1] yihuta aturutse (kure) mu nkengero z’umujyi, aravuga ati “Bantu banjye! Nimukurikire Intumwa”; info

[1] Habib Najar yari umwe mu bantu bakoraga ibikorwa byiza, akaba yarabuzaga abantu bo ku gihe cye kwica Intumwa z’Imana ahubwo akabashishikariza kuziyoboka.

التفاسير:

external-link copy
21 : 36

ٱتَّبِعُواْ مَن لَّا يَسۡـَٔلُكُمۡ أَجۡرٗا وَهُم مُّهۡتَدُونَ

“Nimukurikire abatabasaba ibihembo, kandi banayobotse.” info
التفاسير:

external-link copy
22 : 36

وَمَالِيَ لَآ أَعۡبُدُ ٱلَّذِي فَطَرَنِي وَإِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ

“Kuki ntagaragira uwandemye kandi iwe ari na ho (namwe) muzasubizwa?” info
التفاسير:

external-link copy
23 : 36

ءَأَتَّخِذُ مِن دُونِهِۦٓ ءَالِهَةً إِن يُرِدۡنِ ٱلرَّحۡمَٰنُ بِضُرّٖ لَّا تُغۡنِ عَنِّي شَفَٰعَتُهُمۡ شَيۡـٔٗا وَلَا يُنقِذُونِ

“Ese nakwihitiramo izindi mana ndetse We (Allah)? Nyirimpuhwe aramutse ashaka ko ikibi kimbaho, nta cyo ubuvugizi bwazo bwamarira ndetse nta n’ubwo zandokora.” info
التفاسير:

external-link copy
24 : 36

إِنِّيٓ إِذٗا لَّفِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٍ

“Mu by’ukuri ubwo naba ndi mu buyobe bugaragara.” info
التفاسير:

external-link copy
25 : 36

إِنِّيٓ ءَامَنتُ بِرَبِّكُمۡ فَٱسۡمَعُونِ

“Mu by’ukuri nemeye Nyagasani wanyu, bityo nimunyumve!” info
التفاسير:

external-link copy
26 : 36

قِيلَ ٱدۡخُلِ ٱلۡجَنَّةَۖ قَالَ يَٰلَيۡتَ قَوۡمِي يَعۡلَمُونَ

(Nuko baramwica, maze abamalayika) baramubwira bati “Injira mu Ijuru.” Aravuga ati “Iyaba abantu banjye bamenyaga, info
التفاسير:

external-link copy
27 : 36

بِمَا غَفَرَ لِي رَبِّي وَجَعَلَنِي مِنَ ٱلۡمُكۡرَمِينَ

Uburyo Nyagasani wanjye yangiriye ibambe, ndetse akananshyira mu bubahitse!” info
التفاسير: