அல்குர்ஆன் மொழிபெயர்ப்பு - கின்யருவாண்டா மொழிபெயர்ப்பு - ருவாண்டா முஸ்லிம்கள் சங்கம்

பக்க எண்:close

external-link copy
23 : 27

إِنِّي وَجَدتُّ ٱمۡرَأَةٗ تَمۡلِكُهُمۡ وَأُوتِيَتۡ مِن كُلِّ شَيۡءٖ وَلَهَا عَرۡشٌ عَظِيمٞ

Mu by’ukuri nahasanze umugore (witwa Balqis ari we) ubategeka. Kandi yahawe buri kintu, ndetse afite n’intebe y’ubwami ihambaye. info
التفاسير:

external-link copy
24 : 27

وَجَدتُّهَا وَقَوۡمَهَا يَسۡجُدُونَ لِلشَّمۡسِ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَزَيَّنَ لَهُمُ ٱلشَّيۡطَٰنُ أَعۡمَٰلَهُمۡ فَصَدَّهُمۡ عَنِ ٱلسَّبِيلِ فَهُمۡ لَا يَهۡتَدُونَ

Nasanze we n’abantu be bubamira izuba mu cyimbo cya Allah. Kandi Shitani yabakundishije ibikorwa byabo (bibi), inabakumira kugana inzira (igororotse), bityo ntibayoboka. info
التفاسير:

external-link copy
25 : 27

أَلَّاۤ يَسۡجُدُواْۤ لِلَّهِ ٱلَّذِي يُخۡرِجُ ٱلۡخَبۡءَ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَيَعۡلَمُ مَا تُخۡفُونَ وَمَا تُعۡلِنُونَ

(Shitani yabakumiriye kugana inzira ya Allah) kugira ngo batubamira Allah, We ushyira ahagaragara ibyihishe mu birere no mu isi, ndetse azi ibyo muhisha n’ibyo mugaragaza. info
التفاسير:

external-link copy
26 : 27

ٱللَّهُ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ رَبُّ ٱلۡعَرۡشِ ٱلۡعَظِيمِ۩

Allah, nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by’ukuri itari We, Nyagasani wa Ar’shi[1] ihambaye. info

[1] Eba uko twasobanuye iri jabo muri Surat ul A’raf:54

التفاسير:

external-link copy
27 : 27

۞ قَالَ سَنَنظُرُ أَصَدَقۡتَ أَمۡ كُنتَ مِنَ ٱلۡكَٰذِبِينَ

(Sulayimani) aravuga ati “Turareba niba uvugisha ukuri cyangwa niba uri umwe mu banyabinyoma!” info
التفاسير:

external-link copy
28 : 27

ٱذۡهَب بِّكِتَٰبِي هَٰذَا فَأَلۡقِهۡ إِلَيۡهِمۡ ثُمَّ تَوَلَّ عَنۡهُمۡ فَٱنظُرۡ مَاذَا يَرۡجِعُونَ

“Jyana uru rwandiko rwanjye urubanagire, nurangiza ubibete maze urebe icyo basubiza.” info
التفاسير:

external-link copy
29 : 27

قَالَتۡ يَٰٓأَيُّهَا ٱلۡمَلَؤُاْ إِنِّيٓ أُلۡقِيَ إِلَيَّ كِتَٰبٞ كَرِيمٌ

(Samusure irarujyana irarunaga, Umwamikazi w’i Sheba) aravuga ati “Yemwe banyacyubahiro! Mu by’ukuri nazaniwe urwandiko rwubahitse”, info
التفاسير:

external-link copy
30 : 27

إِنَّهُۥ مِن سُلَيۡمَٰنَ وَإِنَّهُۥ بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

Mu by’ukuri rwaturutse kwa Sulayimani, kandi rwose ruragira ruti “Ku izina rya Allah Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi”; info
التفاسير:

external-link copy
31 : 27

أَلَّا تَعۡلُواْ عَلَيَّ وَأۡتُونِي مُسۡلِمِينَ

“Ntimunyiboneho ahubwo munsange mwicishije bugufi.” info
التفاسير:

external-link copy
32 : 27

قَالَتۡ يَٰٓأَيُّهَا ٱلۡمَلَؤُاْ أَفۡتُونِي فِيٓ أَمۡرِي مَا كُنتُ قَاطِعَةً أَمۡرًا حَتَّىٰ تَشۡهَدُونِ

(Umwamikazi arongera) aravuga ati “Yemwe banyacyubahiro! Nimungire inama muri iki kibazo. Ntabwo nari gufata umwanzuro mudahari ngo mungire inama.” info
التفاسير:

external-link copy
33 : 27

قَالُواْ نَحۡنُ أُوْلُواْ قُوَّةٖ وَأُوْلُواْ بَأۡسٖ شَدِيدٖ وَٱلۡأَمۡرُ إِلَيۡكِ فَٱنظُرِي مَاذَا تَأۡمُرِينَ

Baramusubiza bati “Twebwe turi abanyembaraga kandi turi inkazi (ku rugamba). Itegeko ni iryawe, bityo reba icyo utegeka.” info
التفاسير:

external-link copy
34 : 27

قَالَتۡ إِنَّ ٱلۡمُلُوكَ إِذَا دَخَلُواْ قَرۡيَةً أَفۡسَدُوهَا وَجَعَلُوٓاْ أَعِزَّةَ أَهۡلِهَآ أَذِلَّةٗۚ وَكَذَٰلِكَ يَفۡعَلُونَ

(Umwamikazi) aravuga ati “Mu by’ukuri iyo abami binjiye mu mudugudu (igihugu) barawangiza, ndetse bagasuzuguza abanyacyubahiro bawo. Uko ni ko bakora.” info
التفاسير:

external-link copy
35 : 27

وَإِنِّي مُرۡسِلَةٌ إِلَيۡهِم بِهَدِيَّةٖ فَنَاظِرَةُۢ بِمَ يَرۡجِعُ ٱلۡمُرۡسَلُونَ

Ahubwo ngiye kuboherereza impano maze ndebe icyo abo nohereje bagarukana. info
التفاسير: