د قرآن کریم د معناګانو ژباړه - د کینیاروانډا ژباړه - د روانډا د مسلمانانو ټولنه

د مخ نمبر:close

external-link copy
27 : 67

فَلَمَّا رَأَوۡهُ زُلۡفَةٗ سِيٓـَٔتۡ وُجُوهُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَقِيلَ هَٰذَا ٱلَّذِي كُنتُم بِهِۦ تَدَّعُونَ

Ariko ubwo bazabibona (ibihano byo ku munsi w’imperuka) biri hafi, uburanga bw’abahakanye buzijima bugire agahinda, maze babwirwe bati “Ngibi ibyo mwajyaga musaba ko byihutishwa (ngaho byaje)!” info
التفاسير:

external-link copy
28 : 67

قُلۡ أَرَءَيۡتُمۡ إِنۡ أَهۡلَكَنِيَ ٱللَّهُ وَمَن مَّعِيَ أَوۡ رَحِمَنَا فَمَن يُجِيرُ ٱلۡكَٰفِرِينَ مِنۡ عَذَابٍ أَلِيمٖ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimumbwire! Allah aramutse anyoretse njye n’abo turi kumwe (nk’uko mubyifuza) cyangwa akatugirira impuhwe, ni nde warinda abahakanyi ibihano bibabaza?” info
التفاسير:

external-link copy
29 : 67

قُلۡ هُوَ ٱلرَّحۡمَٰنُ ءَامَنَّا بِهِۦ وَعَلَيۡهِ تَوَكَّلۡنَاۖ فَسَتَعۡلَمُونَ مَنۡ هُوَ فِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٖ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni We (Allah) Nyirimpuhwe, twaramwemeye kandi ni na We twiringira. Vuba aha bidatinze muzamenya uri mu buyobe bugaragara (ibihano nibigera).” info
التفاسير:

external-link copy
30 : 67

قُلۡ أَرَءَيۡتُمۡ إِنۡ أَصۡبَحَ مَآؤُكُمۡ غَوۡرٗا فَمَن يَأۡتِيكُم بِمَآءٖ مَّعِينِۭ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimumbwire! Amazi yanyu (mukoresha) aramutse arigitiye ikuzimu (agakama), ni nde (utari Allah) wabagarurira amazi (y’isoko) atemba?” info
التفاسير: