د قرآن کریم د معناګانو ژباړه - د کینیاروانډا ژباړه - د روانډا د مسلمانانو ټولنه

د مخ نمبر:close

external-link copy
138 : 6

وَقَالُواْ هَٰذِهِۦٓ أَنۡعَٰمٞ وَحَرۡثٌ حِجۡرٞ لَّا يَطۡعَمُهَآ إِلَّا مَن نَّشَآءُ بِزَعۡمِهِمۡ وَأَنۡعَٰمٌ حُرِّمَتۡ ظُهُورُهَا وَأَنۡعَٰمٞ لَّا يَذۡكُرُونَ ٱسۡمَ ٱللَّهِ عَلَيۡهَا ٱفۡتِرَآءً عَلَيۡهِۚ سَيَجۡزِيهِم بِمَا كَانُواْ يَفۡتَرُونَ

Kandi (muri uko kwibwira kwabo) baranavuga bati “Aya matungo n’ibihingwa biraziririjwe, ntawe ubirya uretse uwo dushaka. (Baranavuga bati) n’aya matungo imigongo yayo iraziririjwe (kugira icyo iheka cyangwa ikindi ikora), ndetse n’amatungo batavugiraho izina rya Allah (igihe cyo kuyabaga); bahimbira (Allah ko ari We wabiziririje).” (Allah) azabahana kubera ibyo bahimbaga. info
التفاسير:

external-link copy
139 : 6

وَقَالُواْ مَا فِي بُطُونِ هَٰذِهِ ٱلۡأَنۡعَٰمِ خَالِصَةٞ لِّذُكُورِنَا وَمُحَرَّمٌ عَلَىٰٓ أَزۡوَٰجِنَاۖ وَإِن يَكُن مَّيۡتَةٗ فَهُمۡ فِيهِ شُرَكَآءُۚ سَيَجۡزِيهِمۡ وَصۡفَهُمۡۚ إِنَّهُۥ حَكِيمٌ عَلِيمٞ

Baranavuze bati “Ibyo aya matungo ahatse mu nda zayo ni umwihariko w’igitsina gabo muri twe, bikaba biziririjwe (kuribwa) ku bagore bacu.” Nyamara iyo ari ibirambu (ibivutse bipfuye cyangwa ibipfuye bikivuka) barabisangira. Rwose (Allah) azabahanira ibinyoma (byo kuzirura no kuziririza bamwitirira). Mu by’ukuri We ni Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje. info
التفاسير:

external-link copy
140 : 6

قَدۡ خَسِرَ ٱلَّذِينَ قَتَلُوٓاْ أَوۡلَٰدَهُمۡ سَفَهَۢا بِغَيۡرِ عِلۡمٖ وَحَرَّمُواْ مَا رَزَقَهُمُ ٱللَّهُ ٱفۡتِرَآءً عَلَى ٱللَّهِۚ قَدۡ ضَلُّواْ وَمَا كَانُواْ مُهۡتَدِينَ

Rwose barahombye ba bandi bishe abana babo bitewe n’ubwenge buke ndetse n’ubujiji, kandi bakaba baranaziririje ibyo Allah yabahayemo amafunguro, ari uguhimbira Allah ibinyoma. Ndetse baranayobye kandi ntibari abo kuyoboka. info
التفاسير:

external-link copy
141 : 6

۞ وَهُوَ ٱلَّذِيٓ أَنشَأَ جَنَّٰتٖ مَّعۡرُوشَٰتٖ وَغَيۡرَ مَعۡرُوشَٰتٖ وَٱلنَّخۡلَ وَٱلزَّرۡعَ مُخۡتَلِفًا أُكُلُهُۥ وَٱلزَّيۡتُونَ وَٱلرُّمَّانَ مُتَشَٰبِهٗا وَغَيۡرَ مُتَشَٰبِهٖۚ كُلُواْ مِن ثَمَرِهِۦٓ إِذَآ أَثۡمَرَ وَءَاتُواْ حَقَّهُۥ يَوۡمَ حَصَادِهِۦۖ وَلَا تُسۡرِفُوٓاْۚ إِنَّهُۥ لَا يُحِبُّ ٱلۡمُسۡرِفِينَ

Ni na we waremye ibimera birandaranda n’ibitarandaranda, imitende, ibimera bitandukanye mu buryohe, imizeti n’imikomamanga, isa (mu miterere) n’idasa (mu buryohe). Ngaho nimurye imbuto zabyo igihe byeze, ariko igihe cy’isarura mujye mutangaho umugabane wagenwe (amaturo). Kandi ntimugasesagure kuko mu by’ukuri (Allah) adakunda abasesagura. info
التفاسير:

external-link copy
142 : 6

وَمِنَ ٱلۡأَنۡعَٰمِ حَمُولَةٗ وَفَرۡشٗاۚ كُلُواْ مِمَّا رَزَقَكُمُ ٱللَّهُ وَلَا تَتَّبِعُواْ خُطُوَٰتِ ٱلشَّيۡطَٰنِۚ إِنَّهُۥ لَكُمۡ عَدُوّٞ مُّبِينٞ

No mu matungo (yabaremeye) harimo ayikorera n’afite indi mimaro. Ngaho nimurye mu byo Allah yabafunguriye, kandi ntimugakurikire inzira za Shitani. Mu by’ukuri we ni umwanzi wanyu ugaragara. info
التفاسير: