د قرآن کریم د معناګانو ژباړه - د کینیاروانډا ژباړه - د روانډا د مسلمانانو ټولنه

د مخ نمبر:close

external-link copy
78 : 40

وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا رُسُلٗا مِّن قَبۡلِكَ مِنۡهُم مَّن قَصَصۡنَا عَلَيۡكَ وَمِنۡهُم مَّن لَّمۡ نَقۡصُصۡ عَلَيۡكَۗ وَمَا كَانَ لِرَسُولٍ أَن يَأۡتِيَ بِـَٔايَةٍ إِلَّا بِإِذۡنِ ٱللَّهِۚ فَإِذَا جَآءَ أَمۡرُ ٱللَّهِ قُضِيَ بِٱلۡحَقِّ وَخَسِرَ هُنَالِكَ ٱلۡمُبۡطِلُونَ

Kandi rwose twohereje Intumwa (nyinshi) mbere yawe; muri zo hari izo twakubariye inkuru zazo, ndetse hari n’izo tutakubwiye ibyazo. Ntibyashoboka ko hari Intumwa yagira igitangaza ikora itabishobojwe na Allah. Ariko itegeko rya Allah (ry’ibihano) nirisohora, imanza zizacibwa mu kuri, kandi icyo gihe igihombo kizaba icy’abanyabinyoma. info
التفاسير:

external-link copy
79 : 40

ٱللَّهُ ٱلَّذِي جَعَلَ لَكُمُ ٱلۡأَنۡعَٰمَ لِتَرۡكَبُواْ مِنۡهَا وَمِنۡهَا تَأۡكُلُونَ

Allah ni We wabahaye amatungo kugira ngo mugire ayo mugendaho ndetse n’ayo murya. info
التفاسير:

external-link copy
80 : 40

وَلَكُمۡ فِيهَا مَنَٰفِعُ وَلِتَبۡلُغُواْ عَلَيۡهَا حَاجَةٗ فِي صُدُورِكُمۡ وَعَلَيۡهَا وَعَلَى ٱلۡفُلۡكِ تُحۡمَلُونَ

Munayafiteho n’izindi nyungu nyinshi ndetse anabafasha kugera ku byo mwifuza mu mitima yanyu. Muyagendaho (ku butaka) mukanagenda mu mato. info
التفاسير:

external-link copy
81 : 40

وَيُرِيكُمۡ ءَايَٰتِهِۦ فَأَيَّ ءَايَٰتِ ٱللَّهِ تُنكِرُونَ

Anabereka ibimenyetso bye. Ese ni ibihe bimenyetso bya Allah muhakana? info
التفاسير:

external-link copy
82 : 40

أَفَلَمۡ يَسِيرُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَيَنظُرُواْ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡۚ كَانُوٓاْ أَكۡثَرَ مِنۡهُمۡ وَأَشَدَّ قُوَّةٗ وَءَاثَارٗا فِي ٱلۡأَرۡضِ فَمَآ أَغۡنَىٰ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يَكۡسِبُونَ

Ese (abahakanyi) ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’abababanjirije ryagenze? Bari benshi kubarusha banabarusha imbaraga, ndetse banasize byinshi ku isi kubarusha; nyamara ibyo bakoraga nta cyo byabamariye. info
التفاسير:

external-link copy
83 : 40

فَلَمَّا جَآءَتۡهُمۡ رُسُلُهُم بِٱلۡبَيِّنَٰتِ فَرِحُواْ بِمَا عِندَهُم مِّنَ ٱلۡعِلۡمِ وَحَاقَ بِهِم مَّا كَانُواْ بِهِۦ يَسۡتَهۡزِءُونَ

Nuko ubwo bagerwagaho n’Intumwa zabo zibazaniye ibimenyetso bigaragara, biratanye ubumenyi bari bafite, maze bagotwa n’ibyo bajyaga bakerensa (ibihano). info
التفاسير:

external-link copy
84 : 40

فَلَمَّا رَأَوۡاْ بَأۡسَنَا قَالُوٓاْ ءَامَنَّا بِٱللَّهِ وَحۡدَهُۥ وَكَفَرۡنَا بِمَا كُنَّا بِهِۦ مُشۡرِكِينَ

Nuko babonye ibihano byacu, baravuga bati “Twemeye Allah wenyine, kandi duhakanye ibyo twajyaga tumubangikanya na byo.” info
التفاسير:

external-link copy
85 : 40

فَلَمۡ يَكُ يَنفَعُهُمۡ إِيمَٰنُهُمۡ لَمَّا رَأَوۡاْ بَأۡسَنَاۖ سُنَّتَ ٱللَّهِ ٱلَّتِي قَدۡ خَلَتۡ فِي عِبَادِهِۦۖ وَخَسِرَ هُنَالِكَ ٱلۡكَٰفِرُونَ

Ukwemera kwabo nta cyo kwabamariye nyuma yo kubona ibihano byacu. Uwo ni wo wari umugenzo wa Allah ku bagaragu be mu bihe byo hambere. Kandi icyo gihe igihombo cyabaye icy’abahakanyi (ubwo ibihano byacu byabageragaho). info
التفاسير: