د قرآن کریم د معناګانو ژباړه - د کینیاروانډا ژباړه - د روانډا د مسلمانانو ټولنه

د مخ نمبر:close

external-link copy
75 : 23

۞ وَلَوۡ رَحِمۡنَٰهُمۡ وَكَشَفۡنَا مَا بِهِم مِّن ضُرّٖ لَّلَجُّواْ فِي طُغۡيَٰنِهِمۡ يَعۡمَهُونَ

N’iyo tuza kubagirira impuhwe tukabakuriraho ingorane barimo, bari gukomeza gutsimbarara ku bwigomeke bwabo, barindagira. info
التفاسير:

external-link copy
76 : 23

وَلَقَدۡ أَخَذۡنَٰهُم بِٱلۡعَذَابِ فَمَا ٱسۡتَكَانُواْ لِرَبِّهِمۡ وَمَا يَتَضَرَّعُونَ

Kandi rwose twabahaye ibihano ariko ntibaca bugufi kuri Nyagasani wabo, ndetse ntibanamusaba bibombaritse (kugira ngo abibakize). info
التفاسير:

external-link copy
77 : 23

حَتَّىٰٓ إِذَا فَتَحۡنَا عَلَيۡهِم بَابٗا ذَا عَذَابٖ شَدِيدٍ إِذَا هُمۡ فِيهِ مُبۡلِسُونَ

Kugeza ubwo (ku munsi w’imperuka) tuzabafungurira umuryango w’ibihano bikaze, maze bakazabibamo bihebye. info
التفاسير:

external-link copy
78 : 23

وَهُوَ ٱلَّذِيٓ أَنشَأَ لَكُمُ ٱلسَّمۡعَ وَٱلۡأَبۡصَٰرَ وَٱلۡأَفۡـِٔدَةَۚ قَلِيلٗا مَّا تَشۡكُرُونَ

Kandi (Allah) ni We wabahaye ukumva, ukubona ndetse (abaha) n’imitima (kugira ngo musobanukirwe), ariko ni gake mushimira. info
التفاسير:

external-link copy
79 : 23

وَهُوَ ٱلَّذِي ذَرَأَكُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَإِلَيۡهِ تُحۡشَرُونَ

Ni na We wabakwirakwije ku isi, kandi iwe ni ho muzakoranyirizwa. info
التفاسير:

external-link copy
80 : 23

وَهُوَ ٱلَّذِي يُحۡيِۦ وَيُمِيتُ وَلَهُ ٱخۡتِلَٰفُ ٱلَّيۡلِ وَٱلنَّهَارِۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ

Kandi ni We utanga ubuzima akanatanga urupfu, ndetse ni na We ugenga ukubisikana kw’ijoro n’amanywa. Ese ntimugira ubwenge? info
التفاسير:

external-link copy
81 : 23

بَلۡ قَالُواْ مِثۡلَ مَا قَالَ ٱلۡأَوَّلُونَ

Ahubwo bavuga nk’iby’abo hambere bavugaga. info
التفاسير:

external-link copy
82 : 23

قَالُوٓاْ أَءِذَا مِتۡنَا وَكُنَّا تُرَابٗا وَعِظَٰمًا أَءِنَّا لَمَبۡعُوثُونَ

Bajyaga bavuga bati “Ese nidupfa, tugahinduka igitaka ndetse n’amagufa (akabora), koko tuzazurwa?” info
التفاسير:

external-link copy
83 : 23

لَقَدۡ وُعِدۡنَا نَحۡنُ وَءَابَآؤُنَا هَٰذَا مِن قَبۡلُ إِنۡ هَٰذَآ إِلَّآ أَسَٰطِيرُ ٱلۡأَوَّلِينَ

Rwose ibyo twabisezeranyijwe mbere, twe n’ababyeyi bacu. Ibi nta kindi biri cyo usibye kuba ari inkuru z’abo hambere! info
التفاسير:

external-link copy
84 : 23

قُل لِّمَنِ ٱلۡأَرۡضُ وَمَن فِيهَآ إِن كُنتُمۡ تَعۡلَمُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese isi n’ibiyirimo ni ibya nde niba mubizi?” info
التفاسير:

external-link copy
85 : 23

سَيَقُولُونَ لِلَّهِۚ قُلۡ أَفَلَا تَذَكَّرُونَ

Bazavuga bati “Ni ibya Allah.” Vuga uti “None se ubwo ntimwibuka?” info
التفاسير:

external-link copy
86 : 23

قُلۡ مَن رَّبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ ٱلسَّبۡعِ وَرَبُّ ٱلۡعَرۡشِ ٱلۡعَظِيمِ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde Nyagasani w’ibirere birindwi, ndetse ni na nde Nyagasani wa Ar’shi[1] ihambaye?” info

[1] Reba ibisobanuro by’iri jambo muri Suratul A’araf, Aya ya 54.

التفاسير:

external-link copy
87 : 23

سَيَقُولُونَ لِلَّهِۚ قُلۡ أَفَلَا تَتَّقُونَ

Bazavuga bati “Ni ibya Allah.” Vuga uti “None se ubwo ntimutinya?” info
التفاسير:

external-link copy
88 : 23

قُلۡ مَنۢ بِيَدِهِۦ مَلَكُوتُ كُلِّ شَيۡءٖ وَهُوَ يُجِيرُ وَلَا يُجَارُ عَلَيۡهِ إِن كُنتُمۡ تَعۡلَمُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde ufite ubwami bwa buri kintu mu kuboko kwe, akaba ari na we urinda (umwikinzeho) mu gihe (We) adakeneye kurindwa, niba mubizi?” info
التفاسير:

external-link copy
89 : 23

سَيَقُولُونَ لِلَّهِۚ قُلۡ فَأَنَّىٰ تُسۡحَرُونَ

Bazavuga bati “Ni ibya Allah.” Vuga uti “None se ni gute mushukwa (mugateshuka ku kuri)?” info
التفاسير: