पवित्र कुरअानको अर्थको अनुवाद - किन्यारवाण्डा अनुवाद - मुस्लिम संघ, रुवाण्डा

رقم الصفحة:close

external-link copy
48 : 43

وَمَا نُرِيهِم مِّنۡ ءَايَةٍ إِلَّا هِيَ أَكۡبَرُ مِنۡ أُخۡتِهَاۖ وَأَخَذۡنَٰهُم بِٱلۡعَذَابِ لَعَلَّهُمۡ يَرۡجِعُونَ

Kandi buri gitangaza twaberekaga (Farawo n’abantu be) cyabaga kiruta kigenzi cyacyo cyakibanjirije (mu kugaragaza ukuri kwa Musa, ariko byose barabihakanye), maze tubahanisha ibihano bihambaye kugira ngo bagarukire Allah. info
التفاسير:

external-link copy
49 : 43

وَقَالُواْ يَٰٓأَيُّهَ ٱلسَّاحِرُ ٱدۡعُ لَنَا رَبَّكَ بِمَا عَهِدَ عِندَكَ إِنَّنَا لَمُهۡتَدُونَ

Nuko babwira (Musa) bati “Yewe wa murozi we! Dusabire Nyagasani wawe ku bw’isezerano yaguhaye. Mu by’ukuri (naramuka adukijije ibihano) rwose turayoboka.” info
التفاسير:

external-link copy
50 : 43

فَلَمَّا كَشَفۡنَا عَنۡهُمُ ٱلۡعَذَابَ إِذَا هُمۡ يَنكُثُونَ

Maze tubakijije ibihano, bica isezerano. info
التفاسير:

external-link copy
51 : 43

وَنَادَىٰ فِرۡعَوۡنُ فِي قَوۡمِهِۦ قَالَ يَٰقَوۡمِ أَلَيۡسَ لِي مُلۡكُ مِصۡرَ وَهَٰذِهِ ٱلۡأَنۡهَٰرُ تَجۡرِي مِن تَحۡتِيٓۚ أَفَلَا تُبۡصِرُونَ

Nuko Farawo atangariza abantu be aranguruye ijwi agira ati “Yemwe bantu banjye! Ese si njye ufite ubwami bwa Misiri n’iyi migezi itemba munsi (y’ingoro) yanjye? Ese ntimubona?” info
التفاسير:

external-link copy
52 : 43

أَمۡ أَنَا۠ خَيۡرٞ مِّنۡ هَٰذَا ٱلَّذِي هُوَ مَهِينٞ وَلَا يَكَادُ يُبِينُ

“Ahubwo se si njye muntu mwiza kuruta uyu (Musa) usuzuguritse, ugorwa no kwisobanura?” info
التفاسير:

external-link copy
53 : 43

فَلَوۡلَآ أُلۡقِيَ عَلَيۡهِ أَسۡوِرَةٞ مِّن ذَهَبٍ أَوۡ جَآءَ مَعَهُ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ مُقۡتَرِنِينَ

Kuki atamanuriwe ibikomo bya zahabu, cyangwa ngo aze aherekejwe n’abamalayika (bo kumushyigikira)? info
التفاسير:

external-link copy
54 : 43

فَٱسۡتَخَفَّ قَوۡمَهُۥ فَأَطَاعُوهُۚ إِنَّهُمۡ كَانُواْ قَوۡمٗا فَٰسِقِينَ

Nuko (Farawo) agira abantu be ibicucu (arabazindaza) maze baramwumvira. Mu by’ukuri bari abantu b’inkozi z’ibibi. info
التفاسير:

external-link copy
55 : 43

فَلَمَّآ ءَاسَفُونَا ٱنتَقَمۡنَا مِنۡهُمۡ فَأَغۡرَقۡنَٰهُمۡ أَجۡمَعِينَ

Nuko bamaze kuturakaza twarihoreye, maze tubaroha (mu mazi) bose. info
التفاسير:

external-link copy
56 : 43

فَجَعَلۡنَٰهُمۡ سَلَفٗا وَمَثَلٗا لِّلۡأٓخِرِينَ

Nuko tubagira icyitegererezo n’iciro ry’umugani (ngo babe isomo) ku bazaza nyuma. info
التفاسير:

external-link copy
57 : 43

۞ وَلَمَّا ضُرِبَ ٱبۡنُ مَرۡيَمَ مَثَلًا إِذَا قَوۡمُكَ مِنۡهُ يَصِدُّونَ

Kandi ubwo hatangwaga urugero kuri mwene Mariyamu (Issa),[1] icyo gihe abantu bawe (ababangikanyamana b’i Maka, yewe Muhamadi) bararwishimiye cyane (barukwena.) info

[1] Urugero ruvugwa aha ni igihe uyu murongo wahishurwaga ugira uti: “Mu by’ukuri mwe (abahakanyi) hamwe n’ibyo mugaragira bitari Allah, muzaba ibicanwa by’umuriro wa Jahanamu; kandi mwese muzawinjiramo.” Surat Al Anbiya-u: 98. Uyu murongo wahishuwe usubiza amagambo Ibun Zibaara yavuze agira ati “Niba amagambo Muhamadi avuga y’uko twe n’ibyo tugaragira tuzajya mu muriro, ubwo n’abamalayika bazawujyamo kuko na bo tubasenga, na Uzayiru awujyemo kuko Abayahudi bamusenga, ndetse na Yesu awujyemo kuko Abanaswara bamusenga.”

التفاسير:

external-link copy
58 : 43

وَقَالُوٓاْ ءَأَٰلِهَتُنَا خَيۡرٌ أَمۡ هُوَۚ مَا ضَرَبُوهُ لَكَ إِلَّا جَدَلَۢاۚ بَلۡ هُمۡ قَوۡمٌ خَصِمُونَ

Maze baravuga bati “Ese imana zacu ni zo z’ukuri cyangwa we (Yesu ni we w’ukuri)?” Urwo rugero baguhaye byari ukukugisha impaka gusa. Ahubwo ni abantu bakunda kujya impaka no guhakana. info
التفاسير:

external-link copy
59 : 43

إِنۡ هُوَ إِلَّا عَبۡدٌ أَنۡعَمۡنَا عَلَيۡهِ وَجَعَلۡنَٰهُ مَثَلٗا لِّبَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ

(Yesu) nta kindi yari cyo usibye ko yari umugaragu wacu twahaye ingabire (y’ubutumwa), kandi tumugira igitangaza kuri bene Isiraheli. info
التفاسير:

external-link copy
60 : 43

وَلَوۡ نَشَآءُ لَجَعَلۡنَا مِنكُم مَّلَٰٓئِكَةٗ فِي ٱلۡأَرۡضِ يَخۡلُفُونَ

Iyo tuza kubishaka (yemwe bantu) twari kubakuramo abamalayika bagasimburana ku isi. info
التفاسير: