വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ

external-link copy
152 : 3

وَلَقَدۡ صَدَقَكُمُ ٱللَّهُ وَعۡدَهُۥٓ إِذۡ تَحُسُّونَهُم بِإِذۡنِهِۦۖ حَتَّىٰٓ إِذَا فَشِلۡتُمۡ وَتَنَٰزَعۡتُمۡ فِي ٱلۡأَمۡرِ وَعَصَيۡتُم مِّنۢ بَعۡدِ مَآ أَرَىٰكُم مَّا تُحِبُّونَۚ مِنكُم مَّن يُرِيدُ ٱلدُّنۡيَا وَمِنكُم مَّن يُرِيدُ ٱلۡأٓخِرَةَۚ ثُمَّ صَرَفَكُمۡ عَنۡهُمۡ لِيَبۡتَلِيَكُمۡۖ وَلَقَدۡ عَفَا عَنكُمۡۗ وَٱللَّهُ ذُو فَضۡلٍ عَلَى ٱلۡمُؤۡمِنِينَ

Kandi rwose Allah yasohoje isezerano rye kuri mwe (ryo gutsinda urugamba rwa Uhudi), ubwo mwabicaga abibahereye uburenganzira, kugeza ubwo mudohotse, mukajya impaka ku itegeko (ry’Intumwa ryo kutava mu birindiro). Mwanyuranyije na ryo nyuma y’uko abereka ibyo mukunda (intsinzi). Muri mwe hari abashaka isi (iminyago) no muri mwe hari abashaka imperuka. Hanyuma (Allah) atuma babigaranzura kugira ngo abagerageze. Rwose yarabababariye; kandi Allah ni Nyiringabire ku bemera. info
التفاسير: