ಪವಿತ್ರ ಕುರ್‌ಆನ್ ಅರ್ಥಾನುವಾದ - ಕಿನ್ಯಾರುವಾಂಡಾ ಅನುವಾದ - ರುವಾಂಡಾ ಮುಸ್ಲಿಂ ಅಸೋಸಿಯೇಷನ್

ಪುಟ ಸಂಖ್ಯೆ: 175:151 close

external-link copy
196 : 7

إِنَّ وَلِـِّۧيَ ٱللَّهُ ٱلَّذِي نَزَّلَ ٱلۡكِتَٰبَۖ وَهُوَ يَتَوَلَّى ٱلصَّٰلِحِينَ

“Mu by’ukuri umurinzi wanjye ni Allah, wahishuye igitabo (Qur’an). Ni na We urinda abakora ibitunganye.” info
التفاسير:

external-link copy
197 : 7

وَٱلَّذِينَ تَدۡعُونَ مِن دُونِهِۦ لَا يَسۡتَطِيعُونَ نَصۡرَكُمۡ وَلَآ أَنفُسَهُمۡ يَنصُرُونَ

“N’ibyo musenga bitari We ntibishobora kubatabara, ndetse nta n’ubwo byakwitabara ubwabyo.” info
التفاسير:

external-link copy
198 : 7

وَإِن تَدۡعُوهُمۡ إِلَى ٱلۡهُدَىٰ لَا يَسۡمَعُواْۖ وَتَرَىٰهُمۡ يَنظُرُونَ إِلَيۡكَ وَهُمۡ لَا يُبۡصِرُونَ

N’iyo mwabihamagarira kuyoboka ntibyakumva, ndetse unabona bikureba ariko ntibibona. info
التفاسير:

external-link copy
199 : 7

خُذِ ٱلۡعَفۡوَ وَأۡمُرۡ بِٱلۡعُرۡفِ وَأَعۡرِضۡ عَنِ ٱلۡجَٰهِلِينَ

Jya ubabarira, unabwirize (abantu) gukora ibyiza, kandi ujye wirengagiza injiji (ntukaziture inabi). info
التفاسير:

external-link copy
200 : 7

وَإِمَّا يَنزَغَنَّكَ مِنَ ٱلشَّيۡطَٰنِ نَزۡغٞ فَٱسۡتَعِذۡ بِٱللَّهِۚ إِنَّهُۥ سَمِيعٌ عَلِيمٌ

Kandi Shitani nakoshya gukora ikibi, ujye wiragiza Allah kuko mu by’ukuri ari Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje. info
التفاسير:

external-link copy
201 : 7

إِنَّ ٱلَّذِينَ ٱتَّقَوۡاْ إِذَا مَسَّهُمۡ طَٰٓئِفٞ مِّنَ ٱلشَّيۡطَٰنِ تَذَكَّرُواْ فَإِذَا هُم مُّبۡصِرُونَ

Mu by’ukuri ba bandi batinya Allah, iyo igishuko cya shitani kibagezeho, bibuka (Allah) maze bakaba maso (bakitandunya n’ibyaha). info
التفاسير:

external-link copy
202 : 7

وَإِخۡوَٰنُهُمۡ يَمُدُّونَهُمۡ فِي ٱلۡغَيِّ ثُمَّ لَا يُقۡصِرُونَ

Naho bagenzi bazo (inkozi z’ibibi mu bantu), (za shitani zo mu majini) zibagumisha mu buyobe maze ntibabuvemo. info
التفاسير:

external-link copy
203 : 7

وَإِذَا لَمۡ تَأۡتِهِم بِـَٔايَةٖ قَالُواْ لَوۡلَا ٱجۡتَبَيۡتَهَاۚ قُلۡ إِنَّمَآ أَتَّبِعُ مَا يُوحَىٰٓ إِلَيَّ مِن رَّبِّيۚ هَٰذَا بَصَآئِرُ مِن رَّبِّكُمۡ وَهُدٗى وَرَحۡمَةٞ لِّقَوۡمٖ يُؤۡمِنُونَ

N’iyo utabazaniye igitangaza, baravuga bati “Kuki utacyihimbira?” Vuga uti “Mu by’ukuri nkurikira ibyo mpishurirwa biturutse kwa Nyagasani wanjye.” Iyi (Qur’an) ni ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanyu, ikaba umuyoboro n’impuhwe ku bantu bemera. info
التفاسير:

external-link copy
204 : 7

وَإِذَا قُرِئَ ٱلۡقُرۡءَانُ فَٱسۡتَمِعُواْ لَهُۥ وَأَنصِتُواْ لَعَلَّكُمۡ تُرۡحَمُونَ

N’igihe Qur’an isomwa, mujye muyitega amatwi kandi muceceke kugira ngo mugirirwe impuhwe (na Allah). info
التفاسير:

external-link copy
205 : 7

وَٱذۡكُر رَّبَّكَ فِي نَفۡسِكَ تَضَرُّعٗا وَخِيفَةٗ وَدُونَ ٱلۡجَهۡرِ مِنَ ٱلۡقَوۡلِ بِٱلۡغُدُوِّ وَٱلۡأٓصَالِ وَلَا تَكُن مِّنَ ٱلۡغَٰفِلِينَ

Unasingize Nyagasani wawe mu mutima wawe, wibombaritse kandi utinye, mu ijwi rituje nta rusaku mu mvugo, (ibyo ubikore) mu gitondo na nimugoroba, kandi ntuzabe umwe mu ndangare. info
التفاسير:

external-link copy
206 : 7

إِنَّ ٱلَّذِينَ عِندَ رَبِّكَ لَا يَسۡتَكۡبِرُونَ عَنۡ عِبَادَتِهِۦ وَيُسَبِّحُونَهُۥ وَلَهُۥ يَسۡجُدُونَۤ۩

Mu by’ukuri ba bandi bari kwa Nyagasani wawe (abamalayika) ntibajya bibona ngo bumve ko batamugaragira, ahubwo baramusingiza, bakaba ari na We (Allah) wenyine bubamira. info
التفاسير: