ការបកប្រែអត្ថន័យគួរអាន - ការបកប្រែជាភាសាគីនីវ៉ាន់ដា - សមាគមមូស្លីមរ៉វ៉ាន់ដា

លេខ​ទំព័រ:close

external-link copy
25 : 57

لَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا رُسُلَنَا بِٱلۡبَيِّنَٰتِ وَأَنزَلۡنَا مَعَهُمُ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡمِيزَانَ لِيَقُومَ ٱلنَّاسُ بِٱلۡقِسۡطِۖ وَأَنزَلۡنَا ٱلۡحَدِيدَ فِيهِ بَأۡسٞ شَدِيدٞ وَمَنَٰفِعُ لِلنَّاسِ وَلِيَعۡلَمَ ٱللَّهُ مَن يَنصُرُهُۥ وَرُسُلَهُۥ بِٱلۡغَيۡبِۚ إِنَّ ٱللَّهَ قَوِيٌّ عَزِيزٞ

Rwose twohereje Intumwa zacu tuzihaye ibimenyetso bigaragara n’ibitangaza, ndetse tunazihishurira ibitabo n’ubutabera, kugira ngo abantu bimakaze ubutabera. Twanamanuye icyuma cy’ubutare gifite imbaraga zihambaye kandi kinafitiye abantu akamaro. (Ibyo byose byakozwe) kugira ngo Allah yerekane abamutabara (abatabara idini rye) ndetse n’Intumwa ze kandi batamuzi. Mu by’ukuri Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Utsinda. info
التفاسير:

external-link copy
26 : 57

وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا نُوحٗا وَإِبۡرَٰهِيمَ وَجَعَلۡنَا فِي ذُرِّيَّتِهِمَا ٱلنُّبُوَّةَ وَٱلۡكِتَٰبَۖ فَمِنۡهُم مُّهۡتَدٖۖ وَكَثِيرٞ مِّنۡهُمۡ فَٰسِقُونَ

Kandi rwose twohereje Nuhu na Ibrahimu, maze duha urubyaro rwabo ubuhanuzi n’ibitabo. Muri bo hari abayobotse ariko abenshi muri bo babaye ibyigomeke. info
التفاسير:

external-link copy
27 : 57

ثُمَّ قَفَّيۡنَا عَلَىٰٓ ءَاثَٰرِهِم بِرُسُلِنَا وَقَفَّيۡنَا بِعِيسَى ٱبۡنِ مَرۡيَمَ وَءَاتَيۡنَٰهُ ٱلۡإِنجِيلَۖ وَجَعَلۡنَا فِي قُلُوبِ ٱلَّذِينَ ٱتَّبَعُوهُ رَأۡفَةٗ وَرَحۡمَةٗۚ وَرَهۡبَانِيَّةً ٱبۡتَدَعُوهَا مَا كَتَبۡنَٰهَا عَلَيۡهِمۡ إِلَّا ٱبۡتِغَآءَ رِضۡوَٰنِ ٱللَّهِ فَمَا رَعَوۡهَا حَقَّ رِعَايَتِهَاۖ فَـَٔاتَيۡنَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مِنۡهُمۡ أَجۡرَهُمۡۖ وَكَثِيرٞ مِّنۡهُمۡ فَٰسِقُونَ

Hanyuma tubakurikiza (izindi) ntumwa zacu zaje zitera ikirenge mu cyabo. Twakurikijeho kohereza Issa mwene Mariyamu, tumuha Ivanjili, tunashyira ubuntu n’impuhwe mu mitima y’abamukurikiye, ariko bihimbiye kwiyegurira Imana (banga gushaka cyangwa gushakwa) nyamara nta byo twabategetse, (twabategetse) gusa gushaka ishimwe rya Allah, gusa ntibabyubahirije nk’uko bikwiye. Bityo, abemeye muri bo twabahaye ibihembo bakwiye, nyamara abenshi muri bo bari ibyigomeke. info
التفاسير:

external-link copy
28 : 57

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَءَامِنُواْ بِرَسُولِهِۦ يُؤۡتِكُمۡ كِفۡلَيۡنِ مِن رَّحۡمَتِهِۦ وَيَجۡعَل لَّكُمۡ نُورٗا تَمۡشُونَ بِهِۦ وَيَغۡفِرۡ لَكُمۡۚ وَٱللَّهُ غَفُورٞ رَّحِيمٞ

Yemwe abemeye (Intumwa Musa na Issa)! Nimugandukire Allah kandi munemere Intumwa ye (Muhamadi)! (Allah) azabaha impuhwe ze zikubye kabiri, anabahe urumuri mugendana ndetse anabababarire ibyaha byanyu. Allah ni Ubabarira bihebuje, Nyirimbabazi. info
التفاسير:

external-link copy
29 : 57

لِّئَلَّا يَعۡلَمَ أَهۡلُ ٱلۡكِتَٰبِ أَلَّا يَقۡدِرُونَ عَلَىٰ شَيۡءٖ مِّن فَضۡلِ ٱللَّهِ وَأَنَّ ٱلۡفَضۡلَ بِيَدِ ٱللَّهِ يُؤۡتِيهِ مَن يَشَآءُۚ وَٱللَّهُ ذُو ٱلۡفَضۡلِ ٱلۡعَظِيمِ

(Ibyo byose abikora) kugira ngo abahawe ibitabo bamenye ko nta bushobozi ubwo ari bwo bwose bagira mu ngabire za Allah, kandi ko ingabire zose ziri mu biganza bya Allah, akaba aziha uwo ashaka. Kandi Allah ni Nyiringabire zihambaye. info
التفاسير: