Terjemahan makna Alquran Alkarim - Terjemahan Berbahasa Kinyarwanda - Asosiasi Muslim Ruwanda

Alhash’ri

external-link copy
1 : 59

سَبَّحَ لِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۖ وَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ

Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose bisingiza Allah. Kandi (Allah) ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye. info
التفاسير:

external-link copy
2 : 59

هُوَ ٱلَّذِيٓ أَخۡرَجَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ مِنۡ أَهۡلِ ٱلۡكِتَٰبِ مِن دِيَٰرِهِمۡ لِأَوَّلِ ٱلۡحَشۡرِۚ مَا ظَنَنتُمۡ أَن يَخۡرُجُواْۖ وَظَنُّوٓاْ أَنَّهُم مَّانِعَتُهُمۡ حُصُونُهُم مِّنَ ٱللَّهِ فَأَتَىٰهُمُ ٱللَّهُ مِنۡ حَيۡثُ لَمۡ يَحۡتَسِبُواْۖ وَقَذَفَ فِي قُلُوبِهِمُ ٱلرُّعۡبَۚ يُخۡرِبُونَ بُيُوتَهُم بِأَيۡدِيهِمۡ وَأَيۡدِي ٱلۡمُؤۡمِنِينَ فَٱعۡتَبِرُواْ يَٰٓأُوْلِي ٱلۡأَبۡصَٰرِ

Ni We wamenesheje abahakanye bo mu bahawe igitabo, abakura mu ngo zabo ku ikoraniro rya mbere.[1] Ntimwakekaga ko bagenda kandi na bo bakekaga ko inyubako zabo z’imitamenwa zabarinda (ibihano bya) Allah! Nyamara ibihano bya Allah byabagezeho biturutse aho batakekaga, nuko abateza ubwoba mu mitima kugeza ubwo bisenyeye amazu bakoresheje amaboko yabo ndetse n’amaboko y’abemeramana. Ngaho nimubikuremo isomo yemwe abashishoza! info

[1] Abahawe igitabo bavugwa muri uyu murongo ni Abayahudi bo mu bwoko bwa Bani Nadwir, bari batuye mu nkengero z’umujyi wa Madina, banze kwemera Intumwa Muhamadi ndetse bagerageje kumugirira nabi, bananga no gushyira mu bikorwa amasezerano bari baragiranye n’Intumwa y’Imana. Maze Intumwa ifata icyemezo cyo kubasohora mu mujyi wa Madina.

التفاسير:

external-link copy
3 : 59

وَلَوۡلَآ أَن كَتَبَ ٱللَّهُ عَلَيۡهِمُ ٱلۡجَلَآءَ لَعَذَّبَهُمۡ فِي ٱلدُّنۡيَاۖ وَلَهُمۡ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ عَذَابُ ٱلنَّارِ

N’iyo bitaza kuba ko Allah yaciye iteka ko bameneshwa, rwose yari kubahana (mu bundi buryo) hano ku isi, kandi ku munsi w’imperuka bakazahanishwa ibihano by’umuriro. info
التفاسير: