Terjemahan makna Alquran Alkarim - Terjemahan Berbahasa Kinyarwanda - Asosiasi Muslim Ruwanda

Nomor Halaman:close

external-link copy
62 : 24

إِنَّمَا ٱلۡمُؤۡمِنُونَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦ وَإِذَا كَانُواْ مَعَهُۥ عَلَىٰٓ أَمۡرٖ جَامِعٖ لَّمۡ يَذۡهَبُواْ حَتَّىٰ يَسۡتَـٔۡذِنُوهُۚ إِنَّ ٱلَّذِينَ يَسۡتَـٔۡذِنُونَكَ أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ يُؤۡمِنُونَ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦۚ فَإِذَا ٱسۡتَـٔۡذَنُوكَ لِبَعۡضِ شَأۡنِهِمۡ فَأۡذَن لِّمَن شِئۡتَ مِنۡهُمۡ وَٱسۡتَغۡفِرۡ لَهُمُ ٱللَّهَۚ إِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمٞ

Mu by’ukuri abemeramana nyabo ni ba bandi bemeye Allah n’Intumwa ye (Muhamadi). Kandi igihe bari kumwe na yo mu gikorwa kibahuza, nta ho bajya batabanje kuyisaba uruhushya. Mu by’ukuri abo bagusaba uruhushya ni bo bemera Allah n’Intumwa ye (by’ukuri). Bityo, nibaramuka bagusabye uruhushya ku bw’impamvu zabo bwite, ujye uruha uwo ushatse muri bo kandi unabasabire Allah imbabazi. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe. info
التفاسير:

external-link copy
63 : 24

لَّا تَجۡعَلُواْ دُعَآءَ ٱلرَّسُولِ بَيۡنَكُمۡ كَدُعَآءِ بَعۡضِكُم بَعۡضٗاۚ قَدۡ يَعۡلَمُ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ يَتَسَلَّلُونَ مِنكُمۡ لِوَاذٗاۚ فَلۡيَحۡذَرِ ٱلَّذِينَ يُخَالِفُونَ عَنۡ أَمۡرِهِۦٓ أَن تُصِيبَهُمۡ فِتۡنَةٌ أَوۡ يُصِيبَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٌ

Ntimukajye muhamagara Intumwa y’Imana (mu mazina yayo bwite) nk’uko muhamagarana hagati yanyu (Ahubwo mujye mumwubaha muvuge muti ‘Yewe Ntumwa y’Imana!’) Rwose Allah azi abasohoka rwihishwa muri mwe bikingakinga ku bandi. Bityo, abigomeka ku mategeko yayo (Intumwa) bajye bitwararika batazavaho bakagerwaho n’ikigeragezo cyangwa bakagerwaho n’ibihano bibabaza. info
التفاسير:

external-link copy
64 : 24

أَلَآ إِنَّ لِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۖ قَدۡ يَعۡلَمُ مَآ أَنتُمۡ عَلَيۡهِ وَيَوۡمَ يُرۡجَعُونَ إِلَيۡهِ فَيُنَبِّئُهُم بِمَا عَمِلُواْۗ وَٱللَّهُ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمُۢ

Mu by’ukuri ibiri mu birere n’ibiri ku isi ni ibya Allah. Rwose azi neza ibyo (mwe) muri mo, kandi (azi) n’umunsi (abantu bose) bazasubizwa iwe maze akababwira ibyo bakoze. Kandi Allah ni Umumenyi wa byose. info
التفاسير: