क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन

Al Anbiya’u

external-link copy
1 : 21

ٱقۡتَرَبَ لِلنَّاسِ حِسَابُهُمۡ وَهُمۡ فِي غَفۡلَةٖ مُّعۡرِضُونَ

Ibarura ry’abantu riregereje, mu gihe bo bari mu burangare, birengagije (amategeko ya Allah). info
التفاسير:

external-link copy
2 : 21

مَا يَأۡتِيهِم مِّن ذِكۡرٖ مِّن رَّبِّهِم مُّحۡدَثٍ إِلَّا ٱسۡتَمَعُوهُ وَهُمۡ يَلۡعَبُونَ

Nta rwibutso rushya rubageraho ruturutse kwa Nyagasani wabo ngo barwumve batarukerensa, info
التفاسير:

external-link copy
3 : 21

لَاهِيَةٗ قُلُوبُهُمۡۗ وَأَسَرُّواْ ٱلنَّجۡوَى ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ هَلۡ هَٰذَآ إِلَّا بَشَرٞ مِّثۡلُكُمۡۖ أَفَتَأۡتُونَ ٱلسِّحۡرَ وَأَنتُمۡ تُبۡصِرُونَ

Imitima yabo ihugiye mu bibi. Naho inkozi z’ibibi zongorerana zigira ziti “Ese uyu (Muhamadi) hari ikindi ari cyo usibye kuba ari umuntu nkamwe? Ese muremera gukurikira uburozi kandi mububona”? info
التفاسير:

external-link copy
4 : 21

قَالَ رَبِّي يَعۡلَمُ ٱلۡقَوۡلَ فِي ٱلسَّمَآءِ وَٱلۡأَرۡضِۖ وَهُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ

(Muhamadi) aravuga ati “Nyagasani wanjye azi ibivugwa mu kirere no ku isi (byose), kandi ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.” info
التفاسير:

external-link copy
5 : 21

بَلۡ قَالُوٓاْ أَضۡغَٰثُ أَحۡلَٰمِۭ بَلِ ٱفۡتَرَىٰهُ بَلۡ هُوَ شَاعِرٞ فَلۡيَأۡتِنَا بِـَٔايَةٖ كَمَآ أُرۡسِلَ ٱلۡأَوَّلُونَ

Ahubwo baravuze bati “(Iyi Qur’an) ni inzozi z’uruvangitirane, (abandi bati) ahubwo yarayihimbye! (Abandi bati) ahubwo ni umusizi! Ngaho natuzanire igitangaza nk’uko (Intumwa) zo hambere zoherejwe (zibifite).” info
التفاسير:

external-link copy
6 : 21

مَآ ءَامَنَتۡ قَبۡلَهُم مِّن قَرۡيَةٍ أَهۡلَكۡنَٰهَآۖ أَفَهُمۡ يُؤۡمِنُونَ

Nta mudugudu n’umwe mu yo tworetse mbere yabo wigeze wemera (ari uko ubonye ibitangaza); ese ni bo bakwemera? info
التفاسير:

external-link copy
7 : 21

وَمَآ أَرۡسَلۡنَا قَبۡلَكَ إِلَّا رِجَالٗا نُّوحِيٓ إِلَيۡهِمۡۖ فَسۡـَٔلُوٓاْ أَهۡلَ ٱلذِّكۡرِ إِن كُنتُمۡ لَا تَعۡلَمُونَ

Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) zitari abagabo, tuzihishuriye ubutumwa. Ngaho nimubaze abahawe ubumenyi (bw’ibitabo byo hambere) niba mutabizi. info
التفاسير:

external-link copy
8 : 21

وَمَا جَعَلۡنَٰهُمۡ جَسَدٗا لَّا يَأۡكُلُونَ ٱلطَّعَامَ وَمَا كَانُواْ خَٰلِدِينَ

Kandi (Intumwa) ntitwazihaye imibiri idakenera ibyo kurya, ndetse ntizanabayeho ubuziraherezo. info
التفاسير:

external-link copy
9 : 21

ثُمَّ صَدَقۡنَٰهُمُ ٱلۡوَعۡدَ فَأَنجَيۡنَٰهُمۡ وَمَن نَّشَآءُ وَأَهۡلَكۡنَا ٱلۡمُسۡرِفِينَ

Hanyuma twazuzurije isezerano, nuko tuzirokorana n’abo twashatse (kurokora), maze tworeka abakabya (mu gukora ibyaha.) info
التفاسير:

external-link copy
10 : 21

لَقَدۡ أَنزَلۡنَآ إِلَيۡكُمۡ كِتَٰبٗا فِيهِ ذِكۡرُكُمۡۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ

Rwose twabahishuriye igitabo (Qur’an) gikubiyemo urwibutso rwanyu. Ese nta bwenge mugira? info
التفاسير: