क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन

पृष्ठ संख्या:close

external-link copy
43 : 14

مُهۡطِعِينَ مُقۡنِعِي رُءُوسِهِمۡ لَا يَرۡتَدُّ إِلَيۡهِمۡ طَرۡفُهُمۡۖ وَأَفۡـِٔدَتُهُمۡ هَوَآءٞ

(Bazava mu mva zabo) bihuta bararamye, bakanuye ubudahumbya, kandi imitima yabo yabaye ibishushungwe (kubera ubwoba). info
التفاسير:

external-link copy
44 : 14

وَأَنذِرِ ٱلنَّاسَ يَوۡمَ يَأۡتِيهِمُ ٱلۡعَذَابُ فَيَقُولُ ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ رَبَّنَآ أَخِّرۡنَآ إِلَىٰٓ أَجَلٖ قَرِيبٖ نُّجِبۡ دَعۡوَتَكَ وَنَتَّبِعِ ٱلرُّسُلَۗ أَوَلَمۡ تَكُونُوٓاْ أَقۡسَمۡتُم مِّن قَبۡلُ مَا لَكُم مِّن زَوَالٖ

Unaburire abantu umunsi ibihano bizabageraho, maze inkozi z’ibibi zikavuga ziti “Nyagasani wacu! Turindirize igihe gito twitabe umuhamagaro wawe tunakurikire Intumwa zawe. (Maze zibwirwe ziti) “Ese ntimwari mwararahiye mbere ko mutazava ku isi (kandi ko nta zuka rizabaho)?” info
التفاسير:

external-link copy
45 : 14

وَسَكَنتُمۡ فِي مَسَٰكِنِ ٱلَّذِينَ ظَلَمُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ وَتَبَيَّنَ لَكُمۡ كَيۡفَ فَعَلۡنَا بِهِمۡ وَضَرَبۡنَا لَكُمُ ٱلۡأَمۡثَالَ

Kandi mwanatuye mu mazu ya ba bandi bihemukiye, nyamara mwari mwaramenye neza ibyo twabakoreye (kubarimbura), ndetse twanabahaye ingero nyinshi (ntimwazitaho). info
التفاسير:

external-link copy
46 : 14

وَقَدۡ مَكَرُواْ مَكۡرَهُمۡ وَعِندَ ٱللَّهِ مَكۡرُهُمۡ وَإِن كَانَ مَكۡرُهُمۡ لِتَزُولَ مِنۡهُ ٱلۡجِبَالُ

Kandi rwose bacuze imigambi yabo ariko Allah ni We uburizamo imigambi yabo, n’ubwo bwose imigambi yabo idashobora kurimbura imisozi. info
التفاسير:

external-link copy
47 : 14

فَلَا تَحۡسَبَنَّ ٱللَّهَ مُخۡلِفَ وَعۡدِهِۦ رُسُلَهُۥٓۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَزِيزٞ ذُو ٱنتِقَامٖ

Kandi ntugakeke na rimwe ko Allah azica isezerano yasezeranyije Intumwa ze. Mu by’ukuri Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirukwihimura bikaze. info
التفاسير:

external-link copy
48 : 14

يَوۡمَ تُبَدَّلُ ٱلۡأَرۡضُ غَيۡرَ ٱلۡأَرۡضِ وَٱلسَّمَٰوَٰتُۖ وَبَرَزُواْ لِلَّهِ ٱلۡوَٰحِدِ ٱلۡقَهَّارِ

(Munibuke) umunsi isi izahindurwamo indi si ndetse n’ibirere (bigahindurwamo ibindi), hanyuma (ibiremwa byose) bigahagarikwa imbere ya Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga. info
التفاسير:

external-link copy
49 : 14

وَتَرَى ٱلۡمُجۡرِمِينَ يَوۡمَئِذٖ مُّقَرَّنِينَ فِي ٱلۡأَصۡفَادِ

Kuri uwo munsi, uzabona inkozi z’ibibi ziri ku ngoyi (ziboshywe amaguru n’amaboko). info
التفاسير:

external-link copy
50 : 14

سَرَابِيلُهُم مِّن قَطِرَانٖ وَتَغۡشَىٰ وُجُوهَهُمُ ٱلنَّارُ

Imyambaro yabo izaba ikozwe muri godoro, kandi uburanga bwabo buzaba bupfutswe n’umuriro. info
التفاسير:

external-link copy
51 : 14

لِيَجۡزِيَ ٱللَّهُ كُلَّ نَفۡسٖ مَّا كَسَبَتۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ سَرِيعُ ٱلۡحِسَابِ

(Ibyo) ni ukugira ngo Allah ahembere buri muntu ibyo yakoze. Mu by’ukuri Allah ni ubanguka mu ibarura. info
التفاسير:

external-link copy
52 : 14

هَٰذَا بَلَٰغٞ لِّلنَّاسِ وَلِيُنذَرُواْ بِهِۦ وَلِيَعۡلَمُوٓاْ أَنَّمَا هُوَ إِلَٰهٞ وَٰحِدٞ وَلِيَذَّكَّرَ أُوْلُواْ ٱلۡأَلۡبَٰبِ

Iyi (Qur’an) ni ubutumwa ku bantu, kugira ngo bukoreshwe mu kubaburira, no kugira ngo banamenye ko (Allah) ari We Mana imwe rukumbi, ndetse no kugira ngo abafite ubwenge babikuremo isomo. info
التفاسير: