કુરઆન મજીદના શબ્દોનું ભાષાંતર - કિન્યારુઆન્ડા ભાષામાં અનુવાદ - રોન્દા મુસ્લિમ એસોસિએશન

પેજ નંબર:close

external-link copy
16 : 50

وَلَقَدۡ خَلَقۡنَا ٱلۡإِنسَٰنَ وَنَعۡلَمُ مَا تُوَسۡوِسُ بِهِۦ نَفۡسُهُۥۖ وَنَحۡنُ أَقۡرَبُ إِلَيۡهِ مِنۡ حَبۡلِ ٱلۡوَرِيدِ

Mu by’ukuri twaremye umuntu kandi tuzi ibyo umutima we umwoshya. Kandi tumuri bugufi kurusha umutsi w’ubuzima (wo mu ijosi; ujyana amaraso mu bwonko). info
التفاسير:

external-link copy
17 : 50

إِذۡ يَتَلَقَّى ٱلۡمُتَلَقِّيَانِ عَنِ ٱلۡيَمِينِ وَعَنِ ٱلشِّمَالِ قَعِيدٞ

(Zirikana) ko abakira babiri (abamalayika bashinzwe gukurikirana umuntu), bakira (ibyo avuga n’ibyo akora); umwe yicaye iburyo undi ibumoso. info
التفاسير:

external-link copy
18 : 50

مَّا يَلۡفِظُ مِن قَوۡلٍ إِلَّا لَدَيۡهِ رَقِيبٌ عَتِيدٞ

(Umuntu) nta jambo na rimwe yavuga ngo habure umugenzuzi umuri hafi (uryandika). info
التفاسير:

external-link copy
19 : 50

وَجَآءَتۡ سَكۡرَةُ ٱلۡمَوۡتِ بِٱلۡحَقِّۖ ذَٰلِكَ مَا كُنتَ مِنۡهُ تَحِيدُ

Kandi ibimenyetso bibimburira urupfu bigaragaza ukuri bizaza nta kabuza.. (Maze abwirwe ati) “Ibyo ni byo wajyaga wihunza”. info
التفاسير:

external-link copy
20 : 50

وَنُفِخَ فِي ٱلصُّورِۚ ذَٰلِكَ يَوۡمُ ٱلۡوَعِيدِ

Nuko impanda nivuzwa, uwo ni wo uzaba ari umunsi w’ibihano (umunsi w’izuka). info
التفاسير:

external-link copy
21 : 50

وَجَآءَتۡ كُلُّ نَفۡسٖ مَّعَهَا سَآئِقٞ وَشَهِيدٞ

Buri muntu azaza ari kumwe n’(umumalayika) umushoreye ndetse n’(umumalayika) umushinja. info
التفاسير:

external-link copy
22 : 50

لَّقَدۡ كُنتَ فِي غَفۡلَةٖ مِّنۡ هَٰذَا فَكَشَفۡنَا عَنكَ غِطَآءَكَ فَبَصَرُكَ ٱلۡيَوۡمَ حَدِيدٞ

(Umunyabyaha azabwirwa ati) “Rwose wari mu burangare (utita) kuri ibi, ariko twagukuyeho igikingirizo (cyakingirizaga umutima wawe), none uyu munsi amaso yawe yatyaye (arabona byose).” info
التفاسير:

external-link copy
23 : 50

وَقَالَ قَرِينُهُۥ هَٰذَا مَا لَدَيَّ عَتِيدٌ

Umusangirangendo we (malayika umushinzwe) azavuga ati “Iki (ni cyo gitabo cy’ibikorwa bye) gitunganyije mfite.” info
التفاسير:

external-link copy
24 : 50

أَلۡقِيَا فِي جَهَنَّمَ كُلَّ كَفَّارٍ عَنِيدٖ

(Allah azabwira abo bamalayika bombi ati) “Nimujugunye mu muriro wa Jahanamu buri muhakanyi wigometse”, info
التفاسير:

external-link copy
25 : 50

مَّنَّاعٖ لِّلۡخَيۡرِ مُعۡتَدٖ مُّرِيبٍ

Ubangamira ibyiza, urengera kandi ushidikanya, info
التفاسير:

external-link copy
26 : 50

ٱلَّذِي جَعَلَ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَ فَأَلۡقِيَاهُ فِي ٱلۡعَذَابِ ٱلشَّدِيدِ

Wa wundi wabangikanyije Allah n’indi mana. Nimumujugunye mu bihano bikaze. info
التفاسير:

external-link copy
27 : 50

۞ قَالَ قَرِينُهُۥ رَبَّنَا مَآ أَطۡغَيۡتُهُۥ وَلَٰكِن كَانَ فِي ضَلَٰلِۭ بَعِيدٖ

Mugenzi we (Shitani) azavuga ati “Nyagasani wacu! Sinamuyobeje, ahubwo we yari mu buyobe buri kure (y’ukuri).” info
التفاسير:

external-link copy
28 : 50

قَالَ لَا تَخۡتَصِمُواْ لَدَيَّ وَقَدۡ قَدَّمۡتُ إِلَيۡكُم بِٱلۡوَعِيدِ

(Allah azavuga ati) “Mwijya impaka imbere yanjye kandi narababuriye mbere (ko hazabaho) ibihano”, info
التفاسير:

external-link copy
29 : 50

مَا يُبَدَّلُ ٱلۡقَوۡلُ لَدَيَّ وَمَآ أَنَا۠ بِظَلَّٰمٖ لِّلۡعَبِيدِ

“Iwanjye ijambo ntirihindurwa, kandi sinjya mpuguza abagaragu banjye.” info
التفاسير:

external-link copy
30 : 50

يَوۡمَ نَقُولُ لِجَهَنَّمَ هَلِ ٱمۡتَلَأۡتِ وَتَقُولُ هَلۡ مِن مَّزِيدٖ

Zirikana umunsi tuzabwira umuriro wa Jahanamu tuti “Ese wuzuye?” Maze uvuge uti “Ese hari inyongera (y’abandi ngo mubampe)?” info
التفاسير:

external-link copy
31 : 50

وَأُزۡلِفَتِ ٱلۡجَنَّةُ لِلۡمُتَّقِينَ غَيۡرَ بَعِيدٍ

Kandi ijuru rizegerezwa abagandukira Allah. info
التفاسير:

external-link copy
32 : 50

هَٰذَا مَا تُوعَدُونَ لِكُلِّ أَوَّابٍ حَفِيظٖ

(Bazabwirwa bati) “Iri (juru) ni ryo mwajyaga musezeranywa; (rigenewe) buri wese wicuza cyane kuri Allah, akanitwararika (ku mategeko ye), info
التفاسير:

external-link copy
33 : 50

مَّنۡ خَشِيَ ٱلرَّحۡمَٰنَ بِٱلۡغَيۡبِ وَجَآءَ بِقَلۡبٖ مُّنِيبٍ

Wa wundi utinya Allah Nyirimpuhwe atamubona, ndetse akaza afite umutima wicuza. info
التفاسير:

external-link copy
34 : 50

ٱدۡخُلُوهَا بِسَلَٰمٖۖ ذَٰلِكَ يَوۡمُ ٱلۡخُلُودِ

(Bazabwirwa bati) “Nimuryinjiremo (Ijuru) mu mahoro. Uyu ni umunsi w’ubuzima buzahoraho.” info
التفاسير:

external-link copy
35 : 50

لَهُم مَّا يَشَآءُونَ فِيهَا وَلَدَيۡنَا مَزِيدٞ

Bazabonamo ibyo bashaka byose, kandi iwacu hari n’inyongera (yo kubona Allah imbonankubone). info
التفاسير: