કુરઆન મજીદના શબ્દોનું ભાષાંતર - કિન્યારુઆન્ડા ભાષામાં અનુવાદ - રોન્દા મુસ્લિમ એસોસિએશન

પેજ નંબર: 234:221 close

external-link copy
118 : 11

وَلَوۡ شَآءَ رَبُّكَ لَجَعَلَ ٱلنَّاسَ أُمَّةٗ وَٰحِدَةٗۖ وَلَا يَزَالُونَ مُخۡتَلِفِينَ

N’iyo Nyagasani wawe aza kubishaka, abantu bose yari kubagira umuryango umwe (bakayoboka idini rimwe rya Isilamu). Ariko bazakomeza kutavuga rumwe (mu madini yabo), info
التفاسير:

external-link copy
119 : 11

إِلَّا مَن رَّحِمَ رَبُّكَۚ وَلِذَٰلِكَ خَلَقَهُمۡۗ وَتَمَّتۡ كَلِمَةُ رَبِّكَ لَأَمۡلَأَنَّ جَهَنَّمَ مِنَ ٱلۡجِنَّةِ وَٱلنَّاسِ أَجۡمَعِينَ

Uretse abo Nyagasani wawe yagiriye impuhwe (bakayoboka ukuri); no ku bw’ibyo ni cyo yabaremeye. Kandi ijambo rya Nyagasani wawe ryasohoye (rigira riti) “Mu by’ukuri umuriro wa Jahanamu nzawuzuza (inkozi z’ibibi) zose, mu majini no mu bantu.” info
التفاسير:

external-link copy
120 : 11

وَكُلّٗا نَّقُصُّ عَلَيۡكَ مِنۡ أَنۢبَآءِ ٱلرُّسُلِ مَا نُثَبِّتُ بِهِۦ فُؤَادَكَۚ وَجَآءَكَ فِي هَٰذِهِ ٱلۡحَقُّ وَمَوۡعِظَةٞ وَذِكۡرَىٰ لِلۡمُؤۡمِنِينَ

Kandi (yewe Muhamadi) inkuru zose z’Intumwa twagutekerereje, zari izo kugukomeza umutima. Ndetse no muri ibi (izi nkuru) wagezweho n’ukuri, inyigisho zikaba n’urwibutso ku bemeramana. info
التفاسير:

external-link copy
121 : 11

وَقُل لِّلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ ٱعۡمَلُواْ عَلَىٰ مَكَانَتِكُمۡ إِنَّا عَٰمِلُونَ

Unabwire ba bandi batemera uti “Nimukore uko mubishaka (muzabona iherezo ryanyu). Mu by’ukuri natwe turakora (nk’uko Allah yadutegetse).” info
التفاسير:

external-link copy
122 : 11

وَٱنتَظِرُوٓاْ إِنَّا مُنتَظِرُونَ

Munategereze! Mu by’ukuri natwe turategereje. info
التفاسير:

external-link copy
123 : 11

وَلِلَّهِ غَيۡبُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَإِلَيۡهِ يُرۡجَعُ ٱلۡأَمۡرُ كُلُّهُۥ فَٱعۡبُدۡهُ وَتَوَكَّلۡ عَلَيۡهِۚ وَمَا رَبُّكَ بِغَٰفِلٍ عَمَّا تَعۡمَلُونَ

Ibitagaragara byo mu birere no mu isi ni ibya Allah, kandi iwe ni ho ibintu byose bigarurwa. Ngaho mugaragire unamwiringire. Kandi Nyagasani wawe ntayobewe ibyo mukora. info
التفاسير: