আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন

Al A’araf

external-link copy
1 : 7

الٓمٓصٓ

Alif Laam Miim Swad.[1] info

[1] Reba uko twasobanuye umurongo wa mbere muri Surat ul Baqarat.

التفاسير:

external-link copy
2 : 7

كِتَٰبٌ أُنزِلَ إِلَيۡكَ فَلَا يَكُن فِي صَدۡرِكَ حَرَجٞ مِّنۡهُ لِتُنذِرَ بِهِۦ وَذِكۡرَىٰ لِلۡمُؤۡمِنِينَ

(Iyi Qur’an) ni igitabo twaguhishuriye; bityo ntikikakubere umutwaro mu mutima wawe. (Twakiguhishuriye) kugira ngo ucyifashishe mu kuburira, (kibe) n’urwibutso ku bemera. info
التفاسير:

external-link copy
3 : 7

ٱتَّبِعُواْ مَآ أُنزِلَ إِلَيۡكُم مِّن رَّبِّكُمۡ وَلَا تَتَّبِعُواْ مِن دُونِهِۦٓ أَوۡلِيَآءَۗ قَلِيلٗا مَّا تَذَكَّرُونَ

Nimukurikire ibyo mwahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wanyu. Kandi ntimuzakurikire ibitari We mubigira abafasha. Ni gake mwibuka! info
التفاسير:

external-link copy
4 : 7

وَكَم مِّن قَرۡيَةٍ أَهۡلَكۡنَٰهَا فَجَآءَهَا بَأۡسُنَا بَيَٰتًا أَوۡ هُمۡ قَآئِلُونَ

Ni imidugudu ingahe tworetse maze ibihano byacu bikayigeraho mu ijoro baryamye cyangwa ku manywa baruhutse? info
التفاسير:

external-link copy
5 : 7

فَمَا كَانَ دَعۡوَىٰهُمۡ إِذۡ جَآءَهُم بَأۡسُنَآ إِلَّآ أَن قَالُوٓاْ إِنَّا كُنَّا ظَٰلِمِينَ

Ubwo ibihano byacu byabageragaho, nta kindi bavugaga uretse gutakamba bagira bati “Mu by’ukuri twari inkozi z’ibibi.” info
التفاسير:

external-link copy
6 : 7

فَلَنَسۡـَٔلَنَّ ٱلَّذِينَ أُرۡسِلَ إِلَيۡهِمۡ وَلَنَسۡـَٔلَنَّ ٱلۡمُرۡسَلِينَ

Rwose tuzabaza ba bandi bohererejwe (Intumwa) ndetse n’izo ntumwa tuzazibaza. info
التفاسير:

external-link copy
7 : 7

فَلَنَقُصَّنَّ عَلَيۡهِم بِعِلۡمٖۖ وَمَا كُنَّا غَآئِبِينَ

Kandi rwose tuzababwira (ibyo bakoraga) dushingiye ku bumenyi kandi ntitwigeze tubura (ngo tuyoberwe ibyo bakoraga). info
التفاسير:

external-link copy
8 : 7

وَٱلۡوَزۡنُ يَوۡمَئِذٍ ٱلۡحَقُّۚ فَمَن ثَقُلَتۡ مَوَٰزِينُهُۥ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُفۡلِحُونَ

N’iminzani kuri uwo munsi izaba ari iy’ukuri. Bityo, abo iminzani (y’ibikorwa byabo byiza) izaremera, abo ni bo bakiranutsi. info
التفاسير:

external-link copy
9 : 7

وَمَنۡ خَفَّتۡ مَوَٰزِينُهُۥ فَأُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ خَسِرُوٓاْ أَنفُسَهُم بِمَا كَانُواْ بِـَٔايَٰتِنَا يَظۡلِمُونَ

Naho abo iminzani (y’ibikorwa byabo byiza) izaba yoroshye; abo ni ba bandi bihombeje kubera ko bahakanaga amagambo yacu. info
التفاسير:

external-link copy
10 : 7

وَلَقَدۡ مَكَّنَّٰكُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَجَعَلۡنَا لَكُمۡ فِيهَا مَعَٰيِشَۗ قَلِيلٗا مَّا تَشۡكُرُونَ

Mu by’ukuri twabahaye ubutware ku isi tunayibashyiriramo ibibabeshaho, (nyamara) ni gake mushimira. info
التفاسير:

external-link copy
11 : 7

وَلَقَدۡ خَلَقۡنَٰكُمۡ ثُمَّ صَوَّرۡنَٰكُمۡ ثُمَّ قُلۡنَا لِلۡمَلَٰٓئِكَةِ ٱسۡجُدُواْ لِأٓدَمَ فَسَجَدُوٓاْ إِلَّآ إِبۡلِيسَ لَمۡ يَكُن مِّنَ ٱلسَّٰجِدِينَ

Kandi mu by’ukuri twarabaremye (twaremye Adamu) hanyuma tubaha ishusho (y’umuntu), maze tubwira abamalayika tuti “Nimwubamire Adamu”, nuko barubama uretse Ibilisi (Shitani) utarabaye mu bubamye. info
التفاسير: