আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন

পৃষ্ঠা নং:close

external-link copy
43 : 38

وَوَهَبۡنَا لَهُۥٓ أَهۡلَهُۥ وَمِثۡلَهُم مَّعَهُمۡ رَحۡمَةٗ مِّنَّا وَذِكۡرَىٰ لِأُوْلِي ٱلۡأَلۡبَٰبِ

Nuko ku bw’impuhwe ziduturutseho, tumugarurira umuryango we uri kumwe n’abandi nka wo, kugira ngo bibe urwibutso ku banyabwenge. info
التفاسير:

external-link copy
44 : 38

وَخُذۡ بِيَدِكَ ضِغۡثٗا فَٱضۡرِب بِّهِۦ وَلَا تَحۡنَثۡۗ إِنَّا وَجَدۡنَٰهُ صَابِرٗاۚ نِّعۡمَ ٱلۡعَبۡدُ إِنَّهُۥٓ أَوَّابٞ

Unafate umuba w’udushari mu kuboko kwawe maze uwukubitishe (umugore wawe),[1] kugira ngo udatatira indahiro. Mu by’ukuri twasanze (Ayubu) ari umuntu wihangana. Mbega ukuntu yari umugaragu mwiza! Kandi rwose yicuzaga kenshi (kuri Allah). info

[1] Mu gihe cy’uburwayi bwa Ayubu, umugore we yaramukoshereje nuko arahirira kuzamukubita inkoni ijana nakira, maze Allah ategeka Ayubu gusohoza indahiro ye afata umuba w’udushari ijana akatumukubitisha icyarimwe inshuro imwe gusa.

التفاسير:

external-link copy
45 : 38

وَٱذۡكُرۡ عِبَٰدَنَآ إِبۡرَٰهِيمَ وَإِسۡحَٰقَ وَيَعۡقُوبَ أُوْلِي ٱلۡأَيۡدِي وَٱلۡأَبۡصَٰرِ

Kandi wibuke (yewe Muhamadi) abagaragu bacu; Ibrahimu, Isihaka na Yakubu; bari abanyamurava (mu kutugaragira) bakanagira ubushishozi (mu idini). info
التفاسير:

external-link copy
46 : 38

إِنَّآ أَخۡلَصۡنَٰهُم بِخَالِصَةٖ ذِكۡرَى ٱلدَّارِ

Mu by’ukuri twarabatoranyije tubaha umwihariko wo kwibuka imperuka. info
التفاسير:

external-link copy
47 : 38

وَإِنَّهُمۡ عِندَنَا لَمِنَ ٱلۡمُصۡطَفَيۡنَ ٱلۡأَخۡيَارِ

Kandi rwose imbere yacu bari mu ntoranywa, mu beza kurusha abandi. info
التفاسير:

external-link copy
48 : 38

وَٱذۡكُرۡ إِسۡمَٰعِيلَ وَٱلۡيَسَعَ وَذَا ٱلۡكِفۡلِۖ وَكُلّٞ مِّنَ ٱلۡأَخۡيَارِ

Unibuke Isimayili, Aliyasa na Dhul’kifli; bose bari mu beza kurusha abandi. info
التفاسير:

external-link copy
49 : 38

هَٰذَا ذِكۡرٞۚ وَإِنَّ لِلۡمُتَّقِينَ لَحُسۡنَ مَـَٔابٖ

Iyi (Qur’an) ni urwibutso. Kandi mu by’ukuri abagandukira (Allah) bazagira igarukiro ryiza; info
التفاسير:

external-link copy
50 : 38

جَنَّٰتِ عَدۡنٖ مُّفَتَّحَةٗ لَّهُمُ ٱلۡأَبۡوَٰبُ

Ijuru rihoraho, bazafungurirwa imiryango yaryo; info
التفاسير:

external-link copy
51 : 38

مُتَّكِـِٔينَ فِيهَا يَدۡعُونَ فِيهَا بِفَٰكِهَةٖ كَثِيرَةٖ وَشَرَابٖ

Aho bazaba begamye, batumiza imbuto nyinshi n’ibinyobwa. info
التفاسير:

external-link copy
52 : 38

۞ وَعِندَهُمۡ قَٰصِرَٰتُ ٱلطَّرۡفِ أَتۡرَابٌ

Bazaba bari kumwe n’abagore barangamiye abagabo babo (gusa) kandi b’urungano. info
التفاسير:

external-link copy
53 : 38

هَٰذَا مَا تُوعَدُونَ لِيَوۡمِ ٱلۡحِسَابِ

Ibyo ni byo (bihembo) mwasezeranyijwe ku munsi w’ibarura. info
التفاسير:

external-link copy
54 : 38

إِنَّ هَٰذَا لَرِزۡقُنَا مَا لَهُۥ مِن نَّفَادٍ

Mu by’ukuri ibyo ni amafunguro yacu adateze kuzashira. info
التفاسير:

external-link copy
55 : 38

هَٰذَاۚ وَإِنَّ لِلطَّٰغِينَ لَشَرَّ مَـَٔابٖ

Ibyo (ni byo bizagororerwa abemeramana). Naho abanyabyaha bazagira igarukiro ribi; info
التفاسير:

external-link copy
56 : 38

جَهَنَّمَ يَصۡلَوۡنَهَا فَبِئۡسَ ٱلۡمِهَادُ

Jahanamu bazahiramo. Mbega ubuturo bubi! info
التفاسير:

external-link copy
57 : 38

هَٰذَا فَلۡيَذُوقُوهُ حَمِيمٞ وَغَسَّاقٞ

Ibyo (ni byo bihano bazahanishwa). Bityo, nibabyumve; ni amazi yatuye n’amashyira. info
التفاسير:

external-link copy
58 : 38

وَءَاخَرُ مِن شَكۡلِهِۦٓ أَزۡوَٰجٌ

N’ibindi (bihano) bimeze nka byo by’ingeri nyinshi. info
التفاسير:

external-link copy
59 : 38

هَٰذَا فَوۡجٞ مُّقۡتَحِمٞ مَّعَكُمۡ لَا مَرۡحَبَۢا بِهِمۡۚ إِنَّهُمۡ صَالُواْ ٱلنَّارِ

(Abayobeje abandi bazabwirwa bati) “Aka ni agatsiko kiroshye mu gihe kimwe namwe (mu muriro)”, (bavuge bati) “Nta heza bashyikiye kuko mu by’ukuri, bagiye guhira mu muriro.” info
التفاسير:

external-link copy
60 : 38

قَالُواْ بَلۡ أَنتُمۡ لَا مَرۡحَبَۢا بِكُمۡۖ أَنتُمۡ قَدَّمۡتُمُوهُ لَنَاۖ فَبِئۡسَ ٱلۡقَرَارُ

(Abayobejwe) bazavuga bati “Ahubwo ni mwe mutashyikiye aheza kuko ari mwe mwawudukururiye (umuriro); kandi ni cyo cyicaro kibi.” info
التفاسير:

external-link copy
61 : 38

قَالُواْ رَبَّنَا مَن قَدَّمَ لَنَا هَٰذَا فَزِدۡهُ عَذَابٗا ضِعۡفٗا فِي ٱلنَّارِ

Bazavuga bati “Nyagasani wacu! Uwadukururiye ibi mwongerere ibihano byo mu muriro byikubye kabiri.” info
التفاسير: