আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন

পৃষ্ঠা নং:close

external-link copy
25 : 37

مَا لَكُمۡ لَا تَنَاصَرُونَ

(Bazabazwa bati) “Byagenze bite ko mudatabarana (nk’uko mwabigenzaga ku isi)?” info
التفاسير:

external-link copy
26 : 37

بَلۡ هُمُ ٱلۡيَوۡمَ مُسۡتَسۡلِمُونَ

Ahubwo kuri uwo munsi bazaba baciye bugufi (basuzuguritse). info
التفاسير:

external-link copy
27 : 37

وَأَقۡبَلَ بَعۡضُهُمۡ عَلَىٰ بَعۡضٖ يَتَسَآءَلُونَ

Nuko bamwe bahindukire berekere ku bandi babazanya info
التفاسير:

external-link copy
28 : 37

قَالُوٓاْ إِنَّكُمۡ كُنتُمۡ تَأۡتُونَنَا عَنِ ٱلۡيَمِينِ

Bavuga bati “Mu by’ukuri ni mwe mwatugeragaho mwitwaje idini kandi mugamije kutuyobya.” info
التفاسير:

external-link copy
29 : 37

قَالُواْ بَل لَّمۡ تَكُونُواْ مُؤۡمِنِينَ

Abandi babasubize bati “Ahubwo ntabwo mwari abemeramana”, info
التفاسير:

external-link copy
30 : 37

وَمَا كَانَ لَنَا عَلَيۡكُم مِّن سُلۡطَٰنِۭۖ بَلۡ كُنتُمۡ قَوۡمٗا طَٰغِينَ

“Kandi nta bubasha twari tubafiteho; ahubwo mwari abantu barengera (imbibi za Allah).” info
التفاسير:

external-link copy
31 : 37

فَحَقَّ عَلَيۡنَا قَوۡلُ رَبِّنَآۖ إِنَّا لَذَآئِقُونَ

“None imvugo ya Nyagasani wacu idusohoreyeho ko tugomba kumva ububabare bw’ibihano.” info
التفاسير:

external-link copy
32 : 37

فَأَغۡوَيۡنَٰكُمۡ إِنَّا كُنَّا غَٰوِينَ

“Twarabayobeje kuko mu by’ukuri natwe twari twarayobye.” info
التفاسير:

external-link copy
33 : 37

فَإِنَّهُمۡ يَوۡمَئِذٖ فِي ٱلۡعَذَابِ مُشۡتَرِكُونَ

Kuri uwo munsi bose bazaba bafatanyije ibihano. info
التفاسير:

external-link copy
34 : 37

إِنَّا كَذَٰلِكَ نَفۡعَلُ بِٱلۡمُجۡرِمِينَ

Mu by’ukuri uko ni ko tugenza inkozi z’ibibi, info
التفاسير:

external-link copy
35 : 37

إِنَّهُمۡ كَانُوٓاْ إِذَا قِيلَ لَهُمۡ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا ٱللَّهُ يَسۡتَكۡبِرُونَ

Kuko iyo babwirwaga ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah, baribonaga. info
التفاسير:

external-link copy
36 : 37

وَيَقُولُونَ أَئِنَّا لَتَارِكُوٓاْ ءَالِهَتِنَا لِشَاعِرٖ مَّجۡنُونِۭ

Bakanavuga bati “Ese koko tureke imana zacu kubera umusizi w’umusazi?” info
التفاسير:

external-link copy
37 : 37

بَلۡ جَآءَ بِٱلۡحَقِّ وَصَدَّقَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ

Ahubwo (Intumwa Muhamadi) yazanye ukuri inahamya iby’Intumwa zayibanjirije. info
التفاسير:

external-link copy
38 : 37

إِنَّكُمۡ لَذَآئِقُواْ ٱلۡعَذَابِ ٱلۡأَلِيمِ

Mu by’ukuri mwe (ababangikanyamana) mugiye kumva ibihano bibabaza. info
التفاسير:

external-link copy
39 : 37

وَمَا تُجۡزَوۡنَ إِلَّا مَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ

Kandi nta kindi muri buhemberwe kitari ibyo mwakoze. info
التفاسير:

external-link copy
40 : 37

إِلَّا عِبَادَ ٱللَّهِ ٱلۡمُخۡلَصِينَ

Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera. info
التفاسير:

external-link copy
41 : 37

أُوْلَٰٓئِكَ لَهُمۡ رِزۡقٞ مَّعۡلُومٞ

Abo bazahabwa amafunguro azwi (mu ijuru): info
التفاسير:

external-link copy
42 : 37

فَوَٰكِهُ وَهُم مُّكۡرَمُونَ

Imbuto; kandi bazaba bubashywe, info
التفاسير:

external-link copy
43 : 37

فِي جَنَّٰتِ ٱلنَّعِيمِ

Mu busitani bwuje inema (Ijuru). info
التفاسير:

external-link copy
44 : 37

عَلَىٰ سُرُرٖ مُّتَقَٰبِلِينَ

Bari ku bitanda berekeranye, info
التفاسير:

external-link copy
45 : 37

يُطَافُ عَلَيۡهِم بِكَأۡسٖ مِّن مَّعِينِۭ

Bazengurutswamo ibirahuri by’inzoga (zidasindisha) zavomwe mu migezi itemba, info
التفاسير:

external-link copy
46 : 37

بَيۡضَآءَ لَذَّةٖ لِّلشَّٰرِبِينَ

Zererana, ziryoheye abazinywa. info
التفاسير:

external-link copy
47 : 37

لَا فِيهَا غَوۡلٞ وَلَا هُمۡ عَنۡهَا يُنزَفُونَ

Nta ngaruka zizabagiraho ndetse nta n’ubwo zizatuma bata ubwenge info
التفاسير:

external-link copy
48 : 37

وَعِندَهُمۡ قَٰصِرَٰتُ ٱلطَّرۡفِ عِينٞ

Kandi bazaba bafite (abagore) barinda indoro zabo, b’amaso meza manini info
التفاسير:

external-link copy
49 : 37

كَأَنَّهُنَّ بَيۡضٞ مَّكۡنُونٞ

Bameze nk’amagi yarinzwe neza. info
التفاسير:

external-link copy
50 : 37

فَأَقۡبَلَ بَعۡضُهُمۡ عَلَىٰ بَعۡضٖ يَتَسَآءَلُونَ

Maze bamwe bahindukire barebe abandi babazanye. info
التفاسير:

external-link copy
51 : 37

قَالَ قَآئِلٞ مِّنۡهُمۡ إِنِّي كَانَ لِي قَرِينٞ

Umwe muri bo azavuga ati “Mu by’ukuri nari mfite inshuti magara (ku isi)”, info
التفاسير: