আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন

পৃষ্ঠা নং:close

external-link copy
39 : 35

هُوَ ٱلَّذِي جَعَلَكُمۡ خَلَٰٓئِفَ فِي ٱلۡأَرۡضِۚ فَمَن كَفَرَ فَعَلَيۡهِ كُفۡرُهُۥۖ وَلَا يَزِيدُ ٱلۡكَٰفِرِينَ كُفۡرُهُمۡ عِندَ رَبِّهِمۡ إِلَّا مَقۡتٗاۖ وَلَا يَزِيدُ ٱلۡكَٰفِرِينَ كُفۡرُهُمۡ إِلَّا خَسَارٗا

Ni We wabagize abasigire ku isi. Bityo uzahakana, ubuhakanyi bwe buzamugiraho ingaruka. Kandi ubuhakanyi nta kindi bwongerera abahakanyi imbere ya Nyagasani wabo usibye ikimwaro (ipfunwe); ndetse nta n’ikindi bubongerera usibye igihombo. info
التفاسير:

external-link copy
40 : 35

قُلۡ أَرَءَيۡتُمۡ شُرَكَآءَكُمُ ٱلَّذِينَ تَدۡعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ أَرُونِي مَاذَا خَلَقُواْ مِنَ ٱلۡأَرۡضِ أَمۡ لَهُمۡ شِرۡكٞ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ أَمۡ ءَاتَيۡنَٰهُمۡ كِتَٰبٗا فَهُمۡ عَلَىٰ بَيِّنَتٖ مِّنۡهُۚ بَلۡ إِن يَعِدُ ٱلظَّٰلِمُونَ بَعۡضُهُم بَعۡضًا إِلَّا غُرُورًا

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese ntimubona ibigirwamana byanyu mugaragira bitari Allah? Nimunyereke icyo byaremye ku isi. Ese byaba byaragize uruhare mu iremwa ry’ibirere, ahubwo se twaba twarabahaye igitabo bakaba ari cyo bakomoramo ibimenyetso bigaragara bagenderaho? (Oya!) Ahubwo ibyo ababangikanyamana bamwe basezeranya abandi ni ibinyoma.” info
التفاسير:

external-link copy
41 : 35

۞ إِنَّ ٱللَّهَ يُمۡسِكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ أَن تَزُولَاۚ وَلَئِن زَالَتَآ إِنۡ أَمۡسَكَهُمَا مِنۡ أَحَدٖ مِّنۢ بَعۡدِهِۦٓۚ إِنَّهُۥ كَانَ حَلِيمًا غَفُورٗا

Mu by’ukuri Allah ni We ufashe ibirere n’isi kugira ngo bitava mu myanya yabyo. Kandi biramutse biyivuyemo nta wundi wabifata utari We. Rwose (Allah) ni Uworohera (abagaragu be), Ubabarira ibyaha. info
التفاسير:

external-link copy
42 : 35

وَأَقۡسَمُواْ بِٱللَّهِ جَهۡدَ أَيۡمَٰنِهِمۡ لَئِن جَآءَهُمۡ نَذِيرٞ لَّيَكُونُنَّ أَهۡدَىٰ مِنۡ إِحۡدَى ٱلۡأُمَمِۖ فَلَمَّا جَآءَهُمۡ نَذِيرٞ مَّا زَادَهُمۡ إِلَّا نُفُورًا

Banarahiye ku izina rya Allah mu ndahiro zabo zikomeye ko rwose nibaramuka bagezweho n’umuburizi bazayoboka kurusha abandi bose; nyamara ubwo Umuburizi (Muhamadi) yabageragaho, nta kindi byabongereye kitari uguhunga (banga ukuri), info
التفاسير:

external-link copy
43 : 35

ٱسۡتِكۡبَارٗا فِي ٱلۡأَرۡضِ وَمَكۡرَ ٱلسَّيِّيِٕۚ وَلَا يَحِيقُ ٱلۡمَكۡرُ ٱلسَّيِّئُ إِلَّا بِأَهۡلِهِۦۚ فَهَلۡ يَنظُرُونَ إِلَّا سُنَّتَ ٱلۡأَوَّلِينَۚ فَلَن تَجِدَ لِسُنَّتِ ٱللَّهِ تَبۡدِيلٗاۖ وَلَن تَجِدَ لِسُنَّتِ ٱللَّهِ تَحۡوِيلًا

Kubera ubwibone bwabo ku isi n’imigambi yabo mibisha. Kandi imigambi mibisha igaruka bene yo. Ese hari ikindi bategereje kitari umugenzo (guhanwa) nk’uko byagendekeye abababanjirije? Kandi ntuzigera ubona icyasimbura umugenzo wa Allah, ndetse ntuzigera ubona icyahindura umugenzo wa Allah. info
التفاسير:

external-link copy
44 : 35

أَوَلَمۡ يَسِيرُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَيَنظُرُواْ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ وَكَانُوٓاْ أَشَدَّ مِنۡهُمۡ قُوَّةٗۚ وَمَا كَانَ ٱللَّهُ لِيُعۡجِزَهُۥ مِن شَيۡءٖ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَلَا فِي ٱلۡأَرۡضِۚ إِنَّهُۥ كَانَ عَلِيمٗا قَدِيرٗا

Ese ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’abababanjirije ryagenze kandi bari bakomeye banafite imbaraga kubarusha? Nta cyananira Allah mu birere no ku isi. Mu by’ukuri (Allah) ni Umumenyi uhebuje, Ushobora byose. info
التفاسير: