আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন

পৃষ্ঠা নং:close

external-link copy
21 : 32

وَلَنُذِيقَنَّهُم مِّنَ ٱلۡعَذَابِ ٱلۡأَدۡنَىٰ دُونَ ٱلۡعَذَابِ ٱلۡأَكۡبَرِ لَعَلَّهُمۡ يَرۡجِعُونَ

Kandi rwose tuzabasogongeza ku bihano bya hafi (hano ku isi) mbere y’ibihano bihambaye (byo ku munsi w’imperuka) kugira ngo bisubireho. info
التفاسير:

external-link copy
22 : 32

وَمَنۡ أَظۡلَمُ مِمَّن ذُكِّرَ بِـَٔايَٰتِ رَبِّهِۦ ثُمَّ أَعۡرَضَ عَنۡهَآۚ إِنَّا مِنَ ٱلۡمُجۡرِمِينَ مُنتَقِمُونَ

Ese ni nde muhemu kurusha uwibutswa amagambo ya Nyagasani we maze akayatera umugongo? Mu by’ukuri tuzihorera ku nkozi z’ibibi. info
التفاسير:

external-link copy
23 : 32

وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا مُوسَى ٱلۡكِتَٰبَ فَلَا تَكُن فِي مِرۡيَةٖ مِّن لِّقَآئِهِۦۖ وَجَعَلۡنَٰهُ هُدٗى لِّبَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ

Kandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati). Bityo, ntuzagire ugushidikanya ko kuzahura na we.[1] Kandi twakigize umuyoboro kuri bene Isiraheli. info

[1] Abazahura bavugwa muri uyu murongo ni Musa na Muhamadi (Imana ibahe amahoro n’imigisha) ubwo bahuraga mu ijoro rya Is’ra-i na Miraji, igihe Inumwa Muhamadi yavanwaga i Maka akajyanwa i Yeruzalemu hanyuma akajyanwa mu Ijuru.

التفاسير:

external-link copy
24 : 32

وَجَعَلۡنَا مِنۡهُمۡ أَئِمَّةٗ يَهۡدُونَ بِأَمۡرِنَا لَمَّا صَبَرُواْۖ وَكَانُواْ بِـَٔايَٰتِنَا يُوقِنُونَ

Kandi bamwe muri bo (bene Isiraheli) twabagize abayobozi bayobora ku bw’itegeko ryacu, ubwo bihanganaga bakanemera amagambo yacu batayashidikanyaho. info
التفاسير:

external-link copy
25 : 32

إِنَّ رَبَّكَ هُوَ يَفۡصِلُ بَيۡنَهُمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ فِيمَا كَانُواْ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَ

Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We uzabakiranura ku munsi w’imperuka mu byo batavugagaho rumwe. info
التفاسير:

external-link copy
26 : 32

أَوَلَمۡ يَهۡدِ لَهُمۡ كَمۡ أَهۡلَكۡنَا مِن قَبۡلِهِم مِّنَ ٱلۡقُرُونِ يَمۡشُونَ فِي مَسَٰكِنِهِمۡۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٍۚ أَفَلَا يَسۡمَعُونَ

Ese ntibibabera ikimenyetso iyo bibajije umubare w’ibisekuru twarimbuye mbere yabo, bakaba banyura mu matongo yabyo? Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso; ese ntibumva? info
التفاسير:

external-link copy
27 : 32

أَوَلَمۡ يَرَوۡاْ أَنَّا نَسُوقُ ٱلۡمَآءَ إِلَى ٱلۡأَرۡضِ ٱلۡجُرُزِ فَنُخۡرِجُ بِهِۦ زَرۡعٗا تَأۡكُلُ مِنۡهُ أَنۡعَٰمُهُمۡ وَأَنفُسُهُمۡۚ أَفَلَا يُبۡصِرُونَ

Ese ntibabona uko twohereza amazi ku butaka bwumagaye, tukayeresha ibimera bitanga amafunguro ku matungo yabo ndetse na bo ubwabo? Ese ntibabona? info
التفاسير:

external-link copy
28 : 32

وَيَقُولُونَ مَتَىٰ هَٰذَا ٱلۡفَتۡحُ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ

Baranavuga bati “Ese uko kudukiranura kuzaba ryari, niba muri abanyakuri?” info
التفاسير:

external-link copy
29 : 32

قُلۡ يَوۡمَ ٱلۡفَتۡحِ لَا يَنفَعُ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ إِيمَٰنُهُمۡ وَلَا هُمۡ يُنظَرُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ku munsi w’urubanza, ukwemera kwa ba bandi bahakanye nta cyo kuzabamarira kandi ntibazarindirizwa (kugira ngo bicuze).” info
التفاسير:

external-link copy
30 : 32

فَأَعۡرِضۡ عَنۡهُمۡ وَٱنتَظِرۡ إِنَّهُم مُّنتَظِرُونَ

Ngaho bitarure ubirengagize unategereze (ibizababaho), mu by’ukuri na bo bategereje (ibizakubaho). info
التفاسير: