আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন

Al Ankabut

external-link copy
1 : 29

الٓمٓ

Alif Laam Miim[1] info

[1] Alif Laam Miim: Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura (ibice) yatambutse.

التفاسير:

external-link copy
2 : 29

أَحَسِبَ ٱلنَّاسُ أَن يُتۡرَكُوٓاْ أَن يَقُولُوٓاْ ءَامَنَّا وَهُمۡ لَا يُفۡتَنُونَ

Ese abantu bibaza ko bazabaho batageragezwa kubera ko bavuze bati “Twaremeye?” info
التفاسير:

external-link copy
3 : 29

وَلَقَدۡ فَتَنَّا ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡۖ فَلَيَعۡلَمَنَّ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ صَدَقُواْ وَلَيَعۡلَمَنَّ ٱلۡكَٰذِبِينَ

Kandi rwose twagerageje ababayeho mbere yabo; bityo nta gushidikanya ko Allah azi neza abanyakuri, kandi nta gushidikanya ko azi neza abanyabinyoma. info
التفاسير:

external-link copy
4 : 29

أَمۡ حَسِبَ ٱلَّذِينَ يَعۡمَلُونَ ٱلسَّيِّـَٔاتِ أَن يَسۡبِقُونَاۚ سَآءَ مَا يَحۡكُمُونَ

Cyangwa ba bandi bakora ibikorwa bibi bibwira ko bazaducika? Rwose ibyo bibwira ni bibi. info
التفاسير:

external-link copy
5 : 29

مَن كَانَ يَرۡجُواْ لِقَآءَ ٱللَّهِ فَإِنَّ أَجَلَ ٱللَّهِ لَأٓتٖۚ وَهُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ

Uwizera kuzahura na Allah, mu by’ukuri igihe ntarengwa Allah yagennye kizagera nta kabuza. Kandi We ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje. info
التفاسير:

external-link copy
6 : 29

وَمَن جَٰهَدَ فَإِنَّمَا يُجَٰهِدُ لِنَفۡسِهِۦٓۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَغَنِيٌّ عَنِ ٱلۡعَٰلَمِينَ

Kandi uzagira umuhate, uwo azaba abyigiriye ubwe. Mu by’ukuri Allah arihagije nta cyo akeneye ku biremwa byose. info
التفاسير: