আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন

পৃষ্ঠা নং:close

external-link copy
29 : 28

۞ فَلَمَّا قَضَىٰ مُوسَى ٱلۡأَجَلَ وَسَارَ بِأَهۡلِهِۦٓ ءَانَسَ مِن جَانِبِ ٱلطُّورِ نَارٗاۖ قَالَ لِأَهۡلِهِ ٱمۡكُثُوٓاْ إِنِّيٓ ءَانَسۡتُ نَارٗا لَّعَلِّيٓ ءَاتِيكُم مِّنۡهَا بِخَبَرٍ أَوۡ جَذۡوَةٖ مِّنَ ٱلنَّارِ لَعَلَّكُمۡ تَصۡطَلُونَ

Nuko Musa yujuje igihe (bumvikanye), ajyana n’umuryango we (basubiye mu Misiri), arabukwa umuriro iruhande (rw’umusozi) wa Twuri. Maze abwira umuryango we ati “Nimusigare aha, mu by’ukuri njye ndabutswe umuriro; hari ubwo nabazanira amakuru yawo (yadufasha kumenya inzira) cyangwa nkabazanira igishirira kugira ngo mwote.” info
التفاسير:

external-link copy
30 : 28

فَلَمَّآ أَتَىٰهَا نُودِيَ مِن شَٰطِيِٕ ٱلۡوَادِ ٱلۡأَيۡمَنِ فِي ٱلۡبُقۡعَةِ ٱلۡمُبَٰرَكَةِ مِنَ ٱلشَّجَرَةِ أَن يَٰمُوسَىٰٓ إِنِّيٓ أَنَا ٱللَّهُ رَبُّ ٱلۡعَٰلَمِينَ

Nuko awugezeho, ahamagarirwa iruhande rw’ikibaya iburyo (bwe) ku butaka butagatifu, (ijwi rituruka) ku giti, (abwirwa) ati “Yewe Musa! Mu by’ukuri ni njye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.” info
التفاسير:

external-link copy
31 : 28

وَأَنۡ أَلۡقِ عَصَاكَۚ فَلَمَّا رَءَاهَا تَهۡتَزُّ كَأَنَّهَا جَآنّٞ وَلَّىٰ مُدۡبِرٗا وَلَمۡ يُعَقِّبۡۚ يَٰمُوسَىٰٓ أَقۡبِلۡ وَلَا تَخَفۡۖ إِنَّكَ مِنَ ٱلۡأٓمِنِينَ

“Naga inkoni yawe hasi!” (Arayinaga) maze abonye yinyagambura imeze nk’inzoka (ikubita hirya no hino), agira ubwoba arahunga ntiyahindukira. (Allah) aramubwira ati “Yewe Musa! Garuka kandi ntugire ubwoba, mu by’ukuri uri mu batekanye.” info
التفاسير:

external-link copy
32 : 28

ٱسۡلُكۡ يَدَكَ فِي جَيۡبِكَ تَخۡرُجۡ بَيۡضَآءَ مِنۡ غَيۡرِ سُوٓءٖ وَٱضۡمُمۡ إِلَيۡكَ جَنَاحَكَ مِنَ ٱلرَّهۡبِۖ فَذَٰنِكَ بُرۡهَٰنَانِ مِن رَّبِّكَ إِلَىٰ فِرۡعَوۡنَ وَمَلَإِيْهِۦٓۚ إِنَّهُمۡ كَانُواْ قَوۡمٗا فَٰسِقِينَ

Injiza ukuboko kwawe (ikiganza cyawe) mu kwaha (mu mwenge w’ikanzu yawe), kuravamo kurabagirana bidatewe n’uburwayi. Kandi wipfumbate kugira ngo ushire ubwoba. Ibyo byombi ni ibimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wawe, uzifashisha kwa Farawo n’ibyegera bye. Mu by’ukuri bo ni abantu b’inkozi z’ibibi. info
التفاسير:

external-link copy
33 : 28

قَالَ رَبِّ إِنِّي قَتَلۡتُ مِنۡهُمۡ نَفۡسٗا فَأَخَافُ أَن يَقۡتُلُونِ

(Musa) aravuga ati “Nyagasani! Mu by’ukuri nabishemo umuntu none ndatinya ko bazanyica.” info
التفاسير:

external-link copy
34 : 28

وَأَخِي هَٰرُونُ هُوَ أَفۡصَحُ مِنِّي لِسَانٗا فَأَرۡسِلۡهُ مَعِيَ رِدۡءٗا يُصَدِّقُنِيٓۖ إِنِّيٓ أَخَافُ أَن يُكَذِّبُونِ

“Kandi umuvandimwe wanjye Haruna andusha kuba intyoza, bityo mumpe tujyane anyunganire, anahamye ibyo mvuga. Mu by’ukuri ndatinya ko bampinyura.” info
التفاسير:

external-link copy
35 : 28

قَالَ سَنَشُدُّ عَضُدَكَ بِأَخِيكَ وَنَجۡعَلُ لَكُمَا سُلۡطَٰنٗا فَلَا يَصِلُونَ إِلَيۡكُمَا بِـَٔايَٰتِنَآۚ أَنتُمَا وَمَنِ ٱتَّبَعَكُمَا ٱلۡغَٰلِبُونَ

(Allah) aravuga ati “Tuzagushyigikiza umuvandimwe wawe, tunabahe ibimenyetso bidasubirwaho mwembi; bityo ntibazabasha kugira icyo babatwara ku bw’ibitangaza byacu. Mwembi n’abazabakurikira muzatsinda.” info
التفاسير: