Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - 卢旺达语翻译 - 伦达穆斯林协会

external-link copy
7 : 11

وَهُوَ ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ فِي سِتَّةِ أَيَّامٖ وَكَانَ عَرۡشُهُۥ عَلَى ٱلۡمَآءِ لِيَبۡلُوَكُمۡ أَيُّكُمۡ أَحۡسَنُ عَمَلٗاۗ وَلَئِن قُلۡتَ إِنَّكُم مَّبۡعُوثُونَ مِنۢ بَعۡدِ ٱلۡمَوۡتِ لَيَقُولَنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ إِنۡ هَٰذَآ إِلَّا سِحۡرٞ مُّبِينٞ

Ni na We waremye ibirere n'isi mu minsi itandatu, kandi Ar’shi[1] ye yari hejuru y’amazi; (ibyo byose yabikoze) kugira ngo abagerageze (bityo agaragaze) muri mwe urusha abandi ibikorwa byiza. Ariko uramutse ubabwiye uti “Mu by’ukuri muzazurwa nyuma yo gupfa”, ba bandi bahakanye bavuga bati “Iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo uretse ko ari uburozi bugaragara.” info

[1] Reba uko twasobanuye iri jambo Surat ul A’araf: 54.

التفاسير: