Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association

external-link copy
76 : 28

۞ إِنَّ قَٰرُونَ كَانَ مِن قَوۡمِ مُوسَىٰ فَبَغَىٰ عَلَيۡهِمۡۖ وَءَاتَيۡنَٰهُ مِنَ ٱلۡكُنُوزِ مَآ إِنَّ مَفَاتِحَهُۥ لَتَنُوٓأُ بِٱلۡعُصۡبَةِ أُوْلِي ٱلۡقُوَّةِ إِذۡ قَالَ لَهُۥ قَوۡمُهُۥ لَا تَفۡرَحۡۖ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ ٱلۡفَرِحِينَ

Mu by’ukuri Qaruna yari umwe mu bantu ba Musa, nuko abigiraho umwibone. Kandi twamuhaye ibigega by’ubutunzi ku buryo imfunguzo zabyo zaremereraga itsinda ry’abantu bafite imbaraga. (Wibuke) ubwo abantu be bamubwiraga bati “Ntukibone. Mu by’ukuri Allah ntakunda abibona.” info
التفاسير: